Miss Iradukunda yitabiriye amarushanwa ya Miss w’Isi abera mu Bushinwa


Miss Iradukunda Liliane uhagarariye u Rwanda muri Miss World yamaze kugera mu gihugu cy’Ubushinwa ahagomba kubera iri rushaanwa ndetse anatangaza ko ameze neza nubwo irushanwa nyiri izina ritaratangira, uyu mukobwa yavuze ko babasabye kwiyerekana mu mwambaro gakondo mu gace ko kwakira abakobwa bose bitabiriye iri rushanwa.

Miss Iradukunda mu Bushinwa aho yitabiriye amarushanwa

Miss Iradukunda Liliane ati “Nagezeyo amahoro gusa irushanwa ntabwo riratangira baracyari kutwakira”. Uyu mukobwa yabwiye itangazamakuru ko ubwo babakiraga babasabye kwambara umwambaro uranga igihugu cye kimwe na bagenzi be bose basabwe kwambara gutyo kugira ngo bamurike umuco w’ibihugu byabo.

Abakobwa bose bari guhatanira ikamba rya Miss World irushanwa riri kuba ku nshuro ya 68 uyu mwaka bacumbikiwe mu nyubako iri mu zigezweho i Sanya yitwa Mangrove Tree World Resort, irimo uburiro busaga 70, inzu z’imyidagaduro n’iziberamo inama, ibyumba byo kuraramo 3700 n’ibindi.

Miss Iradukunda aho ari mu Bushinwa yitabiriye amarushanwa ya Miss w’Isi

Irushanwa rya Miss World rigiye kubera mu mu Bushinwa,  abakobwa batangiye kugerayo guhera tariki ya 8 Ugushyingo 2018. Ku mugoroba wo kuwa  Gatandatu tariki ya 10 Ugushyingo 2018 abakobwa bose bageze aho irushanwa rizabera, uzegukana iri rushanwa azamenyekana ku wa 8 Ukuboza 2018.

 

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment