Minisitiri Busingye yatanze ipeti rya AIP ku abofisiye bato agira n’inshingano abaha


Mu ishuri rya gipolisi rya Gishari mu karere ka Rwamagana habereye umuhango wo guha ipeti abofisiye bato 413 bari bamaze igihe kigera ku mwaka bari mu masomo abategurira kuba abofisiye bato.

Abahawe AIP bahawe inshingano zo kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga

Muri uyu muhangao wari witabiriwe na Minisitiri y’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta Busingye Jonhson, nyuma yo guha aba bapolisi ipeti AIP (Assistant Inspector of Police), yagize ati “iterambere ry’isi riragendana n’ibyaha bikoranye ubuhanga mukwiye namwe gukoresha ubuhanga burushijeho kugirango mubashe guhangana n’ibyo byaha byugarije isi n’igihugu cyacu, leta izahora ibunganira mu kubaka ubushobozi bukenewe binyuze mu nyigisho zitandukanye no kubaha ibikoresho bikenewe kandi bigezweho byo kubafasha kurangiza inshingano zanyu”.

Minisitiri Busingye uri hagati yatanze ipeti rya AIP agira n’inshinga aha abo arihaye

Minisitiri Busingye yaboneyeho umwanya wo gushima ababyeyi, inshuti n’abavandimwe b’abarangije amasomo yabo, kuko babafashije bakitabira amasomo y’igipolisi azabafasha kubaka igihugu.

Umwe mu babyeyi baje gushyigikira abana babo muri ibi birori Mushimiyimana Collete, yagize ati  “naje gushyigikira umwana wanjye witwa Mutamuriza Yvette nishimye cyane kuba yarangije aya mahugurwa ni iby’igiciro kinini Imana ihabwe icyubahiro”.

Igitsina gore nabo bari mu bahawe ipeti rya AIP

Abofisiye bato bahawe ipeti rya AIP ni 413, barimo abagabo 365 n’abagore 48 bahawe amasomo mu bihe bitandukanye, harimo abayafashe amezi 9, abandi biga amezi 7, muri aba bofisiye bato bahawe ipeti harimo abari basanzwe ari abapolisi ndetse n’abasivili binjiye igipolisi.

AIP Akayesu Jeanette ni umwe  bofisiye bato barangije amahugurwa mu ishuri rya gipolisi I Gishari, ni umugore uvuga ko aterwa ishema no kuba agiye kubaka igihugu aciye mu gipolisi, yagize ati “ni umwanya mbonye wo kubaka igihugu cyanjye kuko ni benshi mu bakobwa n’abadamu batinya gukora imirimo nk’iyi, njye rero nashatse ko nzagaragaza itandukaniro kuri babandi bumva ko umwana w’umukobwa ntacyo ashoboye, ndifuza gufatanya na basaza banjye na bakuru banjye tukiyubakira igihugu.

HAKIZIMANA YUSSUF

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment