Meya wa Karongi na ba Visi Meya bamwungirije baraye basabye kwegura


Ku mugoroba w’ejo ku wa mbere taliki 2/9/2019 nibwo Ndayisaba Francois, Meya w’Akarere ka Karongi ndetse na bagenzi be babiri bamwungirije muri Nyobozi baraye bandikiye Perezida wa Njyanama bamusaba kwegura ku buyobozi bw’Akarere ku mpamvu zabo bwite.

Amakuru dukesha Umuryango atangaza ko nyuma yo kwakira ibaruwa z’ubwegure bwa Nyobozi, Perezida wa Njyanama yahise atumiza bagenzi be babana mu Nama Njyanama y’Akarere mu nama idasanzwe iteganyijwe kubera i Karongi muri iki gitondo, iri bwige ku ma baruwa y’ubwegure bw’aba bayobozi.

Andi makuru ni uko aba bayobozi uko ari batatu bari baranananiwe gukorana, bakaba bahisemo cyangwa se bahitishijwemo kwigendera bose.

Isinywa ry’imihigo ya 2019/2020 ryari riteganyijwe taliki 14/8/2019 ryasubitswe igitaraganya, bahageze Minisitiri w’Imali n’Igenamigambi abwira abanyamakuru ko impamvu yabiteye hari ibyaburagamo byinshi, anavuga ko mu nzego z’ibanze hari imiyoborere mibi idakemura ibibazo by’abaturage ariko ahakana ko nta gahunda yo kwirukana abayobozi babi yavugaga ko aribo bayifitemo uruhare.

Amakuru mashya turakomeza kuyabagezaho

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment