Menya abo Covid-19 yagize abaherwe mu gihe abandi yabashoye mu kaga k’ubukene


Mu gihe ibihugu byinshi bicyennye byarushijeho gucyena, umubare w’abaherwe batunze za miliyoni wiyongereyeho abantu miliyoni 5.2 ugera ku bantu miliyoni 56.1 ku isi, nk’uko bikubiye mu bushakashatsi bw’ikigo cy’ishoramari Credit Suisse cyo mu Busuwisi.

Mu mwaka ushize wa 2020, ku nshuro ya mbere abantu bakuze barenga 1% ku isi bari abaherwe batunze za miliyoni. Kuzahuka kw’amasoko y’imari n’imigabane ndetse n’ibiciro by’inzu byiyongereye biri mu byabafashije mu kongera ubukire.

Abashakashatsi bavuga ko kugira ubukire byasaga nkaho “bitarebwa na busa” n’ibibazo by’ubukungu byatewe n’iki cyorezo.

Anthony Shorrocks, umuhanga mu bukungu akaba n’uwanditse raporo y’ubushakashatsi ku bukire ku isi, cyangwa Global Wealth Report, yavuze ko iki cyorezo cyagize “ingaruka ikomeye y’igihe gito ku masoko yo ku isi”.

Ariko yongeyeho ko iyi ngaruka “ahanini yari yamaze kuvaho mu mpera y’ukwezi kwa gatandatu mu 2020”.

Yagize ati: “Ubukire ku isi ntabwo bwagumye hamwe gusa muri iki gihe cy’urujijo, ahubwo mu by’ukuri bwariyongereye byihuse mu gice cya kabiri cy’umwaka”.

Ariko, ubusumbane mu bukire ku bakuze bwariyongereye mu 2020.

Ndetse Bwana Shorrocks yavuze ko iyo kwiyongera kw’ibiciro by’umutungo utimukanwa – nko kwiyongera kw’ibiciro by’inzu – bikurwa mu isesengura, “ubukire bwa buri rugo ku isi bwashoboraga kugabanuka”.

Mu 2020, muri rusange ku isi ubukire bwiyongereye ku kigero cya 7.4%, nkuko ubwo bushakashatsi bubivuga.

Kuva ikinyejana cya 21 cyatangira, umubare w’abantu bafite ubukire buri hagati ya $10.000 na $100.000 wikubye inshuro zirenga eshatu, uva ku bantu miliyoni 507 mu mwaka wa 2000 ugera ku bantu miliyari 1.7 kugeza hagati mu mwaka wa 2020.

Abakoze ubu bushakashatsi bavuze ko uko kwiyongera kugaragaza “ubukire bukomeje kwiyongera mu bihugu bifite ubukungu burimo kuzamuka, cyane cyane Ubushinwa, ndetse no kwaguka kw’icyiciro cy’abantu bafite ubukungu buri hagati na hagati [middle class] bo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere”.

Nannette Hechler-Fayd’herbe, ukuriye ishoramari mu kigo Credit Suisse, yavuze ko “impamvu ikomeye” yatumye ibiciro by’inzu “byiyongera” ari uko amabanki yagabanyije ikigero cy’inyungu, yongeraho ko ibi “byahise bijya mu gaciro kacu k’ubukire bw’urugo”.

 

SOURCE: BBC


IZINDI NKURU

Leave a Comment