Loni yahagurukiye ikibazo cya Ethiopie


Loni yinjiye mu kibazo cya Ethiopie, isaba impande zombi zitumvikana kwicara zigashaka ibisubizo bishingiye ku mahoro, aho kuba intambara.

Ingabo za Leta ya Ethiopie zimaze umwaka mu ntambara n’umutwe wa TPLF ufatwa na Leta y’icyo gihugu nk’uw’iterabwoba, ukaba ufite icyicaro mu gace ka Tigray kari mu Majyaruguru y’iki gihugu.

Izi ngabo zari zatsimbuye uyu mutwe mu ntangiriro z’iyi ntambara, ariko ibintu biza guhindura isura muri Kamena, ubwo uyu mutwe wongeraga kwisuganya, ukagaba ibitero simusiga ku ngabo za Leta, bigatuma zizinga utwangutse zigahunga.

Nyuma y’iyi ntsinzi yatunguranye, TPLF yatangiye kumanuka yigabiza ibice by’izindi ntara zirimo Ahmara na Afar, ari nako yifatanya n’indi mitwe irimo OLA, nawo utavuga rumwe na Leta ndetse ukaba ufatwa nk’uw’iterabwoba.

Iyi mitwe, kimwe n’indi itandukanye yayiyunzeho, yakomeje guhangana n’ingabo za Leta nazo zifite indi mitwe iri ku ruhande rwayo, ku buryo hari impungenge ko bishobora kuganisha ku ntambara rutura ishobora gutuma miliyoni z’abaturage bava mu byabo, abandi bakahaburira ubuzima, mu gihe ikibazo cy’impunzi nacyo cyafata indi ntera.

Akanama k’Umutekano kasabye impande zombi kwicara ku meza y’ibiganiro, gusa bitewe n’uko Leta ifata iyi mitwe bahanganye nk’iy’iterabwoba, biragoye ko bakwinjira mu mishyikirano, mu gihe iyi mitwe nayo yamaze kwerekana ko idafite inyota yo kuganira na Leta, kandi iri gutsinda urugamba.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment