Leta y’u Bufaransa yihanangirije abahiritse ubutegetsi muri Niger


Leta y’u Bufaransa yatangaje ko nubwo muri Niger habaye igikorwa cyo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum, butazihanganira uwo ari we wese uzabangamira inyungu zabwo muri iki gihugu.

Iki cyemezo cy’u Bufaransa gikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Perezida Emmanuel Macron ku Cyumweru tariki 30 Nyakanga mu 2023.

Iryo tangazo rivuga ko Perezida Macron yavuganye na Mohamed Bazoum wahiritswe ku butegetsi ndetse na Mahamadou Issoufou na we wigeze kuba Perezida wa Niger. Bose ngo bamaganye ihirikwa ry’ubutegetsi basaba ko habaho ituze mu gihugu.

U Bufaransa bukomeza buvuga ko budashobora kuzihanganira na gato umuntu uzabangamira inyungu zabwo muri Niger, bugashimangira ko buzahangana n’uzagaba igitero ku badipolomate babwo, ingabo zabwo cyangwa ibikorwa by’ubucuruzi by’Abafaransa muri Niger.

Leta y’u Bufaransa itangaje ibi nyuma y’iminsi Perezida Mohamed Bazoum wavugwagaho kuba inkoramutima yayo ahiritswe ku butegetsi n’abasirikare bari bashinzwe kumurinda.

Iki gikorwa kikimara kuba hanze ya Ambasade y’u Bufaransa i Niamey hahise hatangira imyigaragambyo y’abashyigikiye ubutegetsi bwa gisirikare bwagiyeho.

U Bufaransa bukomeje guhangayikira inyungu zabwo muri Niger kuko bukurayo ibicuruzwa bitandukanye cyane cyane ibijyanye n’umutungo kamere.

Imibare igaragaza ko 30% bya Uranium u Bufaransa bukoresha mu kubona umuriro w’amashanyarazi iva muri Niger cyane ko iki gihugu kiza ku mwanya wa karindwi ku Isi mu gucukura Uranium nyinshi.

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment