Kwambara bikini ntibivuze guta umuco-Miss Akiwacu Colombe


Miss Akiwacu Colombe umaze kugira inararibonye ku mico itandukanye y’ibindi bihugu, dore ko amaze gusura ibihugu byinshi ndetse kuri ubu akaba ari kubarizwa mu gihugu cy’u Bufaransa, yatangaje ibyo abanyarwanda bagakwiye gusigasira mu muco wabo bakareka kureba ibidafite umumaro.

Miss Colombe yemeje ko hari byinshi bigaragaza guta umuco ariko kuri we kwambara bikini ntacyo bitwaye

Nyampinga w’u Rwanda wa 2014 Akiwacu Colombe wagiye ugaragara mu mafoto menshi yambaye Bikini, akavugisha benshi bavugaga ko uyu munyarwandakazi yataye umuco. Mu kiganiro  yahaye itangazamakuru, yagize icyo avuga ku mafoto ye ajya avugisha benshi bakavuga ko kuba yambaye Bikini yataye umuco, uyu Nyampinga usanzwe ukora umwuga wo kumurika imideri yavuze ko umuco utagaragazwa no kuba umuntu atambaye Bikini ahubwo umuco ugizwe n’ibintu byinshi harimo n’ururimi ari nacyo kintu mu Rwanda bari kwica cyane.

Yagize ati “ Ntabwo kuri jye mbona ko kugira umuco bisobanura no kuba umuntu atambaye bikini kuko urugero nko mu Rwanda, umuntu ajya kuri pisine kandi ntabwo boga bambaye imyenda, boga bambaye bikini. Nongere mbisubiremo ntabwo kuri jye mbona ko kugira umuco bisobanurwa no kuba umuntu atambaye bikini, mu muco harimo ibintu byinshi nk’ururimi binababaje cyane ko turi kurutakaza, ahubwo tugaha cyangwa tugashyira umwanya ku bintu byinshi bidafite umumaro”.

Miss Akiwacu Colombe ahamya ko kwambara Bikini ari ibintu abantu bose bakora, nubwo Abanyarwandakazi bazambara mu marushanwa atandukanye bigatungwa agatoki ko bari kwica umuco nyarwanda. Miss Akiwacu Colombe yakomeje avuga ko kimwe mu bintu bikomeye mu muco ari ururimi kandi akaba abona abanyarwanda bari guta uyu muco ku rwego rwo hejuru, ahubwo bakirengagiza bagatunga agatoki ku bindi harimo n’abambaye Bikini. Avuga ko mu Rwanda ahantu henshi bakira ababagana mu ndimi z’amahanga yewe niyo ugerageje kuvuga mu kinyarwanda ngo usanga bagusubiza mu cyongereza, agahamya ko ibi byamubayeho inshuro nyinshi.

Nyampinga Colombe ahamya ko Abanyarwanda bafite amahirwe yo kugira ururimi rumwe bihariye kuko ibihugu yagiye ageramo yabonye bo bakomeye ku rurimi rwabo, akavuga ko abanyarwanda nibatarugumana batazongera kuvuga umuco. Miss Akiwacu avuga ko Abanyarwanda batagakwiye kwita kuri Bikini nk’igikorwa cyo kwica umuco kuko ari ibintu n’abandi bakora, ahubwo bagakwiye kwita ku rurimi bakarusigasira

 

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment