Kuvugurura inzego z’ubutabera ntibihagije byonyine –Perezida Kagame


Perezida Kagame yatangaje ko kuvugurura inzego z’ubutabera bidahagije byonyine

Perezida Kagame yatangaje ko amavugurura n’imikorere myiza y’ubutabera bw’u Rwanda, aribyo bituma rukomeza kugirirwa icyizere n’abenegihugu ndetse n’abanyamahanga, akaba yagize ati “Inzego zaravuguruwe, aho inkiko zikorera hakozwe ibishoboka, haba ku mubare w’abacamanza wariyongereye ndetse n’ubumenyi n’ubundi bushobozi byabo, ariko ibi byonyine ntibihagije ubwabyo. Hari henshi bigaragara ko ubutabera butangwa bushobora kurushaho kunozwa no kugenda neza.” Ibi akaba yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Kanama 2018, ubwo yakiraga indahiro z’abacamanza batandukanye barimo ab’Urukiko rw’Ikirenga, urw’Ubujurire ndetse n’Urukiko Rukuru.

Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 20 ishize, mu gihugu hakozwe amavugurura atandukanye agamije kubaka inzego z’ubutabera kugira ngo bubashe gukora uko bikwiye, Perezida Kagame yasabye inzego z’ubucamanza gukora akazi kazo neza, ziharanira kutavugirwamo kugira ngo ubutabera butangwa bwihute, yanongeyeho ko inzego z’ubutabera zikwiye kuba zumvikana, abacamanza bakora mu bwisanzure batavugirwamo bafata ibyemezo bitandukanye.

Perezida yanibukije ko abacamanza b’urukiko rw’ubujurire, bashyizweho kugira ngo bakorere mu ngata urukiko rw’ikirenga kandi abaturage babone ubutabera bwihuse.

Perezida Kagame yavuze urukiko rw’ikirenga ruzibanda ku zindi nshingano zo gusesengura itegeko nshinga n’andi mategeko kugira ngo bihe umurongo mwiza inzego z’igihugu.

Urukiko ruri hagati y’urw’Ikirenga n’Urukiko Rukuru, ruzakira imanza zimaze hagati y’amezi atandatu n’umwaka umwe zarajuririwe mu Rukiko rw’Ikirenga.

Mu bacamanza Perezida Kagame yakiriye indahiro Mu uyu munsi harimo Cyanzayire Aloysie, Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, Richard Muhumuza, umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire, Kalimunda Muyoboke Aimé, Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire na Mukamulisa Marie Thérèse, Visi Perezida warwo.

Perezida Kagame yanakiriye indahiro ya Ndahayo Xavier nka Perezida w’Urukiko Rukuru, Visi perezida we Kanzayire Bernadette na Rutazana Angeline, visi perezida w’Urukiko Rukuru rw’ubucuruzi.

Mu rukiko rw’ubujurire kandi harahiye abacamanza 11 barimo Kaliwabo Charles, Mukanyundo Patricie, Mukandamage Marie Josée, Rugabirwa Reuben, Hitiyaremye Alphonse, Gakwaya Justin, Prof. Ngagi Munyamfura Alphonse, Nyirandabaruta Agnès, Munyangeli Innocent, Muhumuza Richard na Kanyange Fidelité.

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment