Kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa intego itagomba kurenza 2030- Madamu Jeannette Kagame


Mu nama yitabiriwe n’abayobozi banyuranye baturutse mu bihugu bigize Commonwealth ‘CHOGM’,  ejo hashize kuwa kane tariki 23 Kamena 2022, Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ndetse n’irishingiye ku gitsina bihura n’intego zigamije iterambere rirambye zigomba kugerwaho bitarenze 2030.

Madamu Jeannette Kagame yakomeje  abaza abitabiriye inama niba hari umubare w’abagore n’abakobwa bakwiriye guhohoterwa yaba abafatwa ku ngufu, abana baterwa inda cyangwa abakorerwa ihohoterwa ryo mu ngo n’itotezwa kugira ngo isi ibone kumva akababaro kabo.

Ati “Ndahamya ko uyu munsi ari wo munsi nyawo wo kuvuga ko bikwiriye guhagarara, kubera ko undi munsi bishobora kuba byakerererewe”.

Yavuze ko mu bikwiye guhagarara harimo no kwibasira abahohotewe.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko yishimiye kugira uruhare muri iki kiganiro, cyitabiriwe n’abagore bemeye guhaguruka bakarwanya ihohoterwa, na mbere y’uko isi yemera kwiyunga kuri uru rugendo.

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yashimye umuhate w’abagore batahwemye kwamagana ihohoterwa, bakavugira bagenzi babo bahisemo guceceka mu bihe bigoye bahura nabyo.

 

 

INGABIRE Alice 


IZINDI NKURU

Leave a Comment