Ku rutonde rwa FIFA u Rwanda ku mwanya wa 136


 

Nyuma y’uko muri Kamena uyu mwaka hemejwe uburyo bushya ibihugu bizajya bihabwamo amanota agenderwaho hakorwa urutonde ngarukakwezi rw’uko bikurikirana ku Isi mu mupira w’amaguru, bwakoreshejwe ku nshuro ya mbere ku rutonde rwasohotse kuri uyu wa kane ku rutonde ngarukakwezi rwatangiye gukorwa mu buryo bwihariye n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), u Rwanda rwagumye ku mwanya wa 136, u Bufaransa, u Bubiligi, Brazil na Croatia byasaruye amanota menshi mu gikombe cy’isi biyobora ibindi.

 

 

Amavubi ku mwanya wa 136

Ku nshuro ya mbere ubu buryo bwakoreshejwe mu rutonde rwasohotse kuri uyu wa Kane, ikipe y’u Rwanda idaheruka gukina umukino uwo ariwo wose, yagumye ku mwanya wa 136 n’amanota 1100 yariho muri Kamena kuko muri Nyakanga nta rwasohotse bitewe n’uko amakipe yari mu gikombe cy’Isi.

Ibihugu nk’u Budage bititwaye neza mu gikombe cy’Isi byatakaje amanota menshi, aho bwavuye ku mwanya wa mbere ku Isi buba ubwa 15, Argentine yavuye kuwa Gatanu iba iya 11 mu gihe u Bufaransa bwegukanye iri rushanwa ubu aribwo buyoboye Isi, bukurikiwe n’u Bubiligi, Brazil, Croatia, na Uruguay.

Muri Afurika, Tunisia, Senegal, Congo Kinshasa, Ghana, Maroc, Cameroun, Nigeria, Burkina Faso na Mali ni byo biza mu myanya ya mbere mu gihe mu Karere ka Afurika y’u Burasirazuba Uganda iza imbere ikaba iya 82 ku Isi, ikurikiwe na Kenya ya 112 hagakurikiraho u Rwanda.

 

NYANDWI Benjamin


IZINDI NKURU

Leave a Comment