KIGALI: Yakundanye n’umuhungu mugenzi we yibwira ko ari inkumi yavumbuye


Yahawe izina rya Kanamugire, umusore utuye mu murenge wa Nyakabanda, akarere ka Nyarugenge, yatangaje ko yakundanye n’umusore mugenzi we wiyita Fifi, amara igihe kigera ku mezi atatu n’igice ataramenya ko ari mu rukundo n’umusore mugenzi.

 Uyu wiswe Kanamugire yemeje ko yamenyaniye n’uwo musore wiyita Fifi ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, nyuma y’uko umusore wiyitaga umukobwa amwandikiye amubwira ko amukunda ndetse yifuza ko bazahura umunsi umwe bakaganira.

Yavuze ko na we yahise amwemerera kuzahura imbonankubone bakamenyana byimbitse ku buryo banakomeje kujya bandikirana no ku zindi mbuga nkoranyambaga zirimo WhatsApp na Facebook nk’inshuti.

Kanamugire yavuze ko iminsi yagiye ishira ariko bagiye bamenyerana cyane nyuma baza no guhurira ahantu barasangira.

Ati “Twaje guhurira muri Green Corner angurira icyo kunywa turaganira ariko nyine mbona ko ari umukobwa kubera imiterere ye kuko yari anafite amabere, ambwira ko yankunze cyane ariko ngomba kumwihanganira kuko abimbwiye bitewe n’uko ari ibintu biba bitamenyerewe ko umukobwa yibwirira umusore ko amukunda.”

Yakomeje avuga ko bagiye gutaha uwo musore wiyitaga umukobwa yamusabye kuzamusura arabimwemerera ariko abura umwanya wo kumugeraho kuko nyuma Umujyi wa Kigali wahise ushyirwa muri gahunda ya Guma mu rugo.

Ati “Twakomeje kujya twandikirana ambwira amagambo meza nanjye nkayamubwira nk’inshuti ariko Guma mu rugo ikatubuza guhura tugahora tuganirira kuri telefoni.”

Yavuze ko uyu musore yamwohererezaga amafaranga yose yifuje ariko aje kumwereka bagenzi be ku ifoto ye basanga baramuzi bahita bamubwira ko ari umuhungu wigize umukobwa.

Ati “Bagenzi banjye bahise bambwira ngo ni umuhungu wigize umukobwa mbanza kubihakana kuko namubonanaga amabere ntazi ko ari ibintu ajya ashyiramo nyuma bambwira ko iyo ushatse muryamana abyanga ni bwo nabimubwiye ambwira ko we yikundira gusomana gusa ntangira kwemera ko ari umuhungu ndamureka.”

Yasoje avuga ko yahise arahira ko atazongera gukunda umuntu bamenyaniye kuri Facebook cyangwa ku zindi mbuga nkoranyambaga aboneraho no gushishikariza urubyiruko bagenzi be kubyirinda kugira ngo batazahura n’ibyo na we yahuye nabyo.

 

 

Source: igihe

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment