Kigali: Abatuye ahahariwe inganda baratabaza


Iyi miryango ituye mu midugudu itandukanye y’Akagari ka Masoro Umurenge wa  Ndera mu karere ka Gasabo mu gice cyahariwe inganda, usanga inzu zabo n’imidutungo yabo byaramaze gukikizwa n’inganda.

Uko izi ganda ziyongera ni nako bagenda babura ubwinyagamburiro.

Bavuga ko baheze mu gihirahiro niba bazimurwa dore ko nta wemerewe kuhubaka, ndetse hakaba hari n’inganda zisohora imyotsi ishobora kubagiraho ingaruka.

Uwitwa Harindintwali Sylivain yagize ati “Ikibazo dufite ni icy’izi nganda zituzengurutse zikadusigamo hagati, kandi zikaba zinaduhumanya biduteye impungenge zikomeye kuko niba zizamura iyo myotsi twakabaye tujya hirya yazo.”

Nshimiyimana Theogene we yagize ati “Uru ruganda rwa battery nirwo dufitiye ikibazo cyane, iyo rwohereje imyotsi nta muntu ushobora kurya.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo buvuga ko iki kibazo bukizi, gusa bukavuga ko ngo minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ariyo ifite mu nshingano gufata icyemezo cyo kwimura barita baturage.

Cyakora ubuyobozi bw’aka karere ntibugaragaza imibare y’imiryango ituye muri iki cyanya cyahariwe inganda.

N’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwemeza ko aho iyi miryango ituye ari igice cyahariwe inganda, gusa ku buryo aba baturage bategereje guhabwa ingurane.

Twagerageje kuvugana n’abayobozi muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, turinda tugeza ubwo dukora iyi nkuru nta numwe uraboneka ngo agire icyo atangaza ku bibazo bigaragazwa n’abaturage bagituye mu gace kahariwe inganda.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment