Kicukiro: Hahembwe utugali n’imidugudu yerekanye ubudasa mu gukumira covid-19


Ku wa 18 Ukwakira 2021, mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Kigarama hatanzwe ibihembo bitandukanye birimo na moto ku midugudu n’utugali twahize ahandi mu marushanwa y’ubudasa mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid 19.

Mu tugali dutanu tugize Umurenge wa Kagarama hahembwemo dutatu harimo kamwe kegukanye moto izajya ifasha mu gukangurira abaturage kwirinda icyorezo, na ho mu midugudu 38 igize utwo tugali hahembwemo imidugudu itatu gusa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Bwerankoli, Comanda Gaston, atangaza ko kugira ngo bahagararire abandi ari uko bakurikije inama bahawe na Minisiteri y’ubuzima, ikigo k’igihugu gishinzwe ibidukikije (REMA), Umujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama, inzego zishinzwe umutekano ndetse n’urubyiruko rwabakorerabushake.

Asobanura icyatumye babasha guhiga utundi tugali atya “Twubatse utuzu dukoreshwa n’abajyanama b’ubuzima ndetse n’urubyiruko rwabakorerabushake, kuko wasangaga rimwe na rimwe ku zuba cyangwa mu mvura badakora akazi kabo neza ariko aho baboneye utwo tuzu ubu bakora amasaha yose basimburana. Twashyizeho uburyo bwo gukusanya udupfukamunwa n’udupfukantoki (gangs) tuba twakoreshejwe bityo tugatwikirwa hamwe.

Hatanzwe ibihembo bitandukanye birimo na moto
Hatanzwe ibihembo bitandukanye birimo na moto

Yongeraho ko n’ubwo Leta yafashije abatishoboye kubona ibyo kurya, na bo ubwabo abaturage bagize akagali ka Bwerankoli bakusanya ibyo kurya bagafasha abaturanyi babo batabifite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama, Umubyeyi Mediatrice, avuga ko bahisemo guhemba imidugudu n’utugali byahize ibindi nk’ubudasa bwabo busoza ibigomba kumurikirwa abateguye irushanwa ku rwego rw’Umujyi wa Kigali na Polisi, mu bukangurambaga bwo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo Covid 19.

Yasobanuye ibihembo byahawe imidugudu n’utugari byahize ibindi ati “Hahembwe imidugudu itatu yahawe ibikombe irimo Umurimo, Uwateke ndetse n’uwabaye uwa mbere wa Kabutare wabonye akarusho ka telephone igezweho (Smart phone)”.

Utugari twahize utundi ni Nyarurama, Rwampara, Kagarama bahawe seritifika n’ibikombe, Bwerankoli yabaye iya mbere yahawe moto nshya ifite agaciro ka miliyoni imwe na magana atandatu ndetse n’igikombe.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, ashimira abagize Umurenge wa Kigarama kuba barazamuye urukiramende rw’amarushanwa, akavuga ko n’ubwo amarushanwa asa nkasojwe hagezweho ikiciro gikomeye.

At “Ndashimira abaturage bose kuba mwaragize uruhare mu kuzamura urukiramende rw’amarushanwa y’ubudasa mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo. Umusaruro ubonetse mu Murenge wa Kigarama ni mwiza ariko na none tugeze mu gihe gikomeye aho intore ikwiye kumenya uko yinjira ndetse igategura n’uko isohoka”.

Yibutsa abaturage ko icyorezo kitaracika bityo ko hakwiye izindi mbaraga no kudacika intege mu gukomeza kugihashya.

Ati “Tuributsa abaturage haba mu miryango, amasibo, imidugudu, inzu z’ubucuruzi, insengero, amasoko, amashuli, ahahurira abantu benshi ko ingamba zikomeza gukurikizwa nta n’umwe udohotse, kugira ngo n’igihembo kizegukanwe n’Umurenge wa Kigarama”.

Kuva taliki 11 Nzeri 2021, Umujyi wa Kigali uri mu bukangurambaga bw’ubudasa mu kwirinda icyorezo cya Covid 19 ndetse washyizeho igihembo cy’imodoka izahabwa Umurenge uzahiga indi, ifite agaciro ka miliyoni esheshatu z’Amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange

Akarere ka Kicukiro kakunze kurangwa n’ubudasa butandukanye muri aya marushanwa aho ku rwego rw’Akarere taliki 19 Nzeri 2021, kakoresheje kajugujgu mu gukangurira abaturage bako amabwiriza yo kwirinda Covid 19.

 

Source: KT


IZINDI NKURU

Leave a Comment