Kenya: Umubare w’abazize ubushukanyi bw’umushumba wabo ukomeje kwiyongera


Kuri uyu wa Mbere habonetse imibiri icumi mishya yiyongera ku yindi imaze kuboneka mu ishyamba rizwi nka Shakahola mu karere ka Kilifi mu Burasirazuba bwa Kenya.

Umubare w’abakirisitu bo mu Burasirazuba bwa Kenya bishwe n’inzara nyuma yo kubishishikarizwa na Pasiteri wabo ngo bazajye mu ijuru, umaze kugera ku 284.

Iri shyamba niryo ryifashishwaga na Pasiteri Paul Mackenzie, mu gutanga inyigisho ku bayoboke be zirimo no kubahatira kwiyiriza ababwira ko aribwo bazajya mu ijuru.

Paul Mackenzie na bamwe mu bo bakekwaho gufatanya gushuka abaturage bamaze iminsi batawe muri yombi.

Guverinoma ya Kenya iri mu bikorwa byo gushakisha mu ishyamba rya Shakahola aho Mackenzie na bagenzi be bagiye bashyingura ababaga bishwe n’inzara kubera kwiyiriza.

Ibikorwa byo gushakisha imirambo bijyana no gupima uturemangingo ndangasano tw’abitabye Imana (DNA) mu kumenya imiryango yabo.

Kugeza ubu abantu 35 nibo bamaze gutabwa muri yombi. Ababashije gutabarwa batarapfa ni 95 mu gihe abandi 613 batarabonerwa irengero.

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com

IZINDI NKURU

Leave a Comment