Kayonza: Ihohoterwa rikorerwa abangavu ryahagurukiwe hifashishijwe bagenzi babo


Kuba akarere ka Kayonza ari kamwe mu dufite abangavu benshi batewe inda zitateguwe,  ni muri urwo rwego ubuyobozi bwako  bwatangiye kwifashisha abangavu bari ku magare bagenda batanga ubutumwa mu bukangurambaga bugamije kuvugira umwana w’umukobwa.

Ni ubukangurambaga bugamije kuvugira umwana w’umukobwa buri gukorerwamo ibikorwa birimo gukumira inda ziterwa abangavu no kurinda abakobwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose bukazamara ukwezi kose.

Buri gukorwa n’Akarere ka Kayonza ku bufatanye na Polisi y’igihugu n’abafatanyabikorwa barimo umuryango Komera n’ikigo cya SACCA gisanzwe kita ku bana bakurwa mu mihanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascene, yavuze ko ubu bukangurambaga babwitezweho kongera imbaraga mu kwigisha ababyeyi kurinda abana b’abakobwa.

Ati “ Icyo buzadufasha urebye ni ukongera imbaraga mu kurengera abana b’abakobwa no kurwanya inda ziterwa abangavu. Tuzigisha ababyeyi n’urubyiruko muri rusange uburyo buri wese yafata inshingano mu kurwanya inda ziterwa abangavu, abikorera ndetse n’abo mu nzego za leta nabo tuzabigisha.”

Uyu muyobozi yavuze ko buri wese akwiriye kumva ko iki kibazo kimureba akakigira icye, ku bafite abana bakabarinda ndetse bakanarinda ab’abaturanyi babo. Yavuze ko ibi bikozwe inda ziterwa abangavu zishobora kurwanywa burundu.

Harerimana yakomeje avuga ko nka leta bazakomeza kwita kuri aba bana babafasha mu buryo bw’amategeko kugira ngo babone n’amakuru ashingirwaho mu kumenya ababahohotera ngo babihanirwe.

Ati “ Ubu abifuza gusubira kwiga turi kubafasha gusubira mu ishuri tukanabafasha mu bindi bibazo by’ubuzima bituma batiheba ahubwo bagakomeza kubaho mu buzima busanzwe bwatuma bagera ku ntego baba bariyemeje.”

Umuyobozi w’ikigo cya SACCA gisanzwe gifasha urubyiruko no kwita ku bana bakurwa mu mihanda, Mukamuyenzi Valentine, yavuze ko iki gikorwa bagihaye insanganyamatsiko ivuga iti ‘ Turengere umwana w’umukobwa tumuhe amahirwe hari icyo bizamugezaho.”

Yakomeje avuga ko bazigisha abana b’abakobwa bari mu byiciro bitandukanye uburyo bakwirinda ababashuka ndetse banigisha abaturage uburyo baba ijisho rya buri mwana wese w’umukobwa batarindiriye kwita kubo babyaye gusa

Mukamuyenzi yavuze ko mu kwezi kwahariwe ibi bikorwa abana b’abakobwa mu byiciro bitandukanye bazakora imiganda, bazenguruke hirya no hino mu giturage no mu dusantere batanga ubutumwa ku baturage bugamije kurinda umwana w’umukobwa ihohoterwa.

Akarere ka Kayonza ni kamwe mu dufite abangavu benshi batewe inda zitateguwe. Mu myaka itatu ishize habarurwa abarenga 700 batewe inda bataruzuza imyaka 18, abagera kuri 60 nibo bamaze gutanga amakuru yuzuye bakorerwa dosiye mu gihe abagabo 26 bamaze gukatirwa n’inkiko bazira gusambanya abangavu.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment