Kaminuza n’amashuri makuru byigenga biratungwa agatoki mu kwica ireme ry’uburezi


Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), yatahuye ko hari Kaminuza n’amashuri makuru byigenga byakiriye abanyeshuri batabikwiriye kuko batatsinze mu cyiciro cy’ayisumbuye.

Ubusanzwe umunyeshuri ushoje amashuri yisumbuye aba asabwa kuba yaratsinze amasomo abiri y’ingenzi kugira ngo yemererwe gukomeza muri Kaminuza.

Ubuyobozi bw’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza buvuga ko ibisabwa ku mitsindire y’umunyeshuri biba bishingiye kuri porogaramu ashaka gukurikirana muri kaminuza.

Urugero nk’umunyeshuri wifuza kwiga icyiciro cya ‘Bachelor’ mu bijyanye n’ubuvuzi asabwa kuba yaragize hagati ya ‘grade’ A na C, mu gihe ushaka kwiga icya ‘diploma’ asabwa kuba afite hejuru ya D.

Umuyobozi wa HEC, Mukankomeje Rose yatangaje byinshi kuri iki kibazo  

Umuyobozi wa HEC, Mukankomeje Rose, yabwiye The New Times ko mu igenzura ryakozwe muri za kaminuza n’amashuri makuru yigenga ryeyekanye ko hari amashuri yakira abanyeshuri atitaye ku kuba baratsinze nk’uko bisabwa.

Ati “Turashaka ko amashuri makuru yigenga yuzuza ibisabwa ko umunyeshuri agomba kuba yujuje. Ibwiriza rirasobanutse rivuga ko kugira ngo umunyeshuri yemererwe kujya muri kaminuza ari uko aba yaratsinze neza amasomo y’ingenzi. Igenzura ryatahuye ko hari abanyeshuri bakirwa batabyujuje.”

Mukankomeje ntiyasobanuye neza uko iki kibazo giteye na kaminuza cyagaragayemo, gusa yavuze ko hari gukorwa raporo izatangazwa mu gihe kiri imbere kandi ko ibihano bitegereje abafatiwe mu cyuho.

Mu bihano biteganywa n’itegeko rishya rigenga uburezi mu Rwanda, ryatangiye gushyirwa mu bikorwa muri Gashyantare 2021, harimo ko ikigo cy’ishuri cyarenze ku mategeko gihanishwa amande ya miliyoni zitari munsi y’eshatu ariko zitarenze eshanu z’amafaranga y’u Rwanda hakiyongeraho no gufungirwa ishami runaka.

Mu gihe hatagize igikorwa, HEC ivuga ko iyi migirire yagira ingaruka ku ireme ry’uburezi no ku bushobozi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Mukankomeje yakomeje agira ati “Iyo umunyeshuri yatsinzwe mu mashuri yisumbuye, ni gute wakwitega ko azatsinda muri kaminuza? Nyuma y’amasomo bizagora bene abo banyeshuri guhatana ku isoko ry’umurimo.”

Iteka rya Perezida no 081/01 ryo ku wa 28/8/2020 rishyiraho Inama Nkuru y’Amahuri Makuru na Kaminuza rigena ko inshingano zayo ari izo kuzamura ireme ry’uburezi muri iki cyiciro ku buryo abanyeshuri bashoje amasomo baba bari ku rwego rwo gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.

Mu Rwanda habarizwa kaminuza zigenga 27 zirimo 14 z’imbere mu gihugu na 13 zo ku rwego mpuzamahanga.

 

The New Times 


IZINDI NKURU

Leave a Comment