Iterabwoba rikomeje kuzambya ibintu muri Nigeria


Abaturage basaga ibihumbi 4,800 bamaze guhunga ingo zabo kubera ibitero by’iterabwpba byagabwe mu duce twa Kyaram, Gyambau, Dungur, Kukawa na Shuwaka, duherereye rwagati muri Nigeria.

Agatsiko k’abantu bitwaje intwaro bagenderaga kuri moto barashe mu biturage bitanu byo muri Leta ya Plateau, batwika inzu z’abahatuye ndetse abarenga 100 bapfira muri uko kurasana bituma benshi bahunga ingo zabo.

Umuvugizi wa Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi muri icyo gihugu, Nneka Ikem Anibeze, yavuze ko abamaze guhunga benshi ari abagore n’abana.

Minisitiri w’itangazamakuru muri Nigeria yatangaje ko iyi mitwe y’abagizi ba nabi yitwaje intwaro irimo gukorana n’inyeshyamba z’intagondwa z’abayisilamu zikwirakwiza ibikorwa by’iterabwoba mu myaka icumi ishize mu majyaruguru y’icyo gihugu.

Mu buryo nk’ubwo, aba bagizi ba nabi barimo gukorera ibikorwa byo gushimuta mu mashuri, bagasahura ibiturage, abagerageje kwirwanaho cyangwa abatabasha kwishyura ibyo basabwa bakicwa.

Perezida Muhammadu Buhari yavuze ko nta mbabazi aba bagizi ba nabi bakwiye kugirirwa ko ahubwo bakwiye gufatwa kandi bakaryozwa ibikorwa bibi byabo.

Inzego zibishinzwe zatangiye kohereza ubufasha bw’ibanze burimo ibiryo n’amazi, uburyamo ku biturage byagizweho ingaruka n’ibi bitero by’abagizi ba nabi.

 

 

Ange KAYITESI


IZINDI NKURU

Leave a Comment