Itandukaniro hagati y’umukobwa wa gatatu wasezerewe muri MISS Rwanda n’abamubanjirije


Umukobwa wasezerewe mu rugendo rwo guhatanira kuba miss Rwanda ku nshuro ya gatatu ni Umurungi Sandrine, nyuma ya Higiro Joally wavuyemo rugikubita na Igihozo Darine wamukurikiye, ariko we mu isezererwa rye hagaragayemo itandukaniro ugereranyije n’aba bakobwa 2 bari bamubanjirije, Umurungi we ntiyahise asohorwa mu mwiherero ninjoro kuko hanzuwe ko asangira na bagenzi be, agataha mu gitondo.

Umurungi Sandrine umukobwa wa gatatu wasezerewe mu marushanwa ya miss Rwanda 2019 ariko we ntahite yirukanwa mu ijoro

Ibi byabaye nyuma y’aho abakobwa bose bahawe ikizamini kijyanye n’umuco nyarwanda, aho babajijwe ibibazo bigaruka ku ruhare rw’umuco mu iterambere ry’igihugu. Buri mukobwa yajyaga imbere y’utanga ikizamini ari umwe,  akabazwa ukwe.

Abakobwa 11 batoranyijwe n’abakemurampaka ku ikubitiro ni Uwase Muyango Claudine, Tuyishimire Cyiza Vanessa, Gaju Anita, Bayera Nisha Keza, Mukunzi Teta Sonia, Ricca Kabahenda Michaella, Uwase Sangwa Odille, Inyumba Charlotte, Uwihirwe Yasipi Casimir, Nimwiza Meghan na Murebwayire Irene.

Abakobwa batanu bakomeje kubera amajwi y’abatoye kuri SMS ni Mwiseneza Josiane wagize 21 937, Uwicyeza Pamella wagize 18 930, Niyonsaba Josiane wagize 18 021, Mutoni Oliver wagize 17 969 na Mugabo Teta Ange Nicole wagize 17 679.

Hari hasigaye abakobwa babiri, Umukundwa Clemence na Umurungi Sandrine, bagombaga kuvamo umwe usigara mu mwiherero undi agataha, kandi amajwi agatangwa na bagenzi babo. Umukundwa niwe wahawe amahirwe atowe na bagenzi be icyenda, Umurungi atorwa na barindwi gusa ahita asezererwa.

 

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment