Isura nshya ku mavubi yitegura gushaka itike y’igikombe cy’isi 2026


Nyuma y’aho umutoza Mushya w’Amavubi, Torsten Spittler Frank, ahamagaye abakinnyi 30 bagomba kwitabira umwiherero wo kwitegura imikino ibiri ibanza u Rwanda ruzakina muri uku kwezi mu Itsinda C ryo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026, amahitamo ye yabaye abakinnyi bashya batari basanzwe bamenyerewe.

U Rwanda ruzabanza kwakira Zimbabwe tariki ya 15 Ugushyingo, rukurikizeho kwakira Afurika y’Epfo tariki ya 21 Ugushyingo, muri iyi mikino yombi yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi izabera kuri Stade ya Huye.

Ikipe y’Igihugu yahamagawe tariki 4 Ugushyingo, nyuma y’iminsi itatu FERWAFA itangaje Torsten Spittler Frank nk’umutoza mushya.

Urutonde rw’abakinnyi 30 bahamagawe:

Abanyezamu:

Ntwari Fuacre (TS Galaxy, Afurika y’Epfo)
Nzayurwanda Jimmy Djihad (Kiyovu Sports)
Muhawenayo Gad (Musanze FC)

Ba myugariro:

Omborenga Fitina (APR FC)
Serumogo Ali (Rayon Sports)
Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat, Marc)
Ishimwe Christian (APR FC)
Mutsinzi Ange (FK Jerv, Norvège)
Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports)
Niyomugabo Jean Claude (APR FC)
Manzi Thierry (Al Ahli Tripoli, Libya)
Niyigena Clément (APR FC)
Mitima Isaac (Rayon Sports)

Abakina Hagati

Bizimana Djihad (Kryvbas FC, Ukraine)
Mugiraneza Frodouard (Kiyovu Sports)
Hakim Sahabo (Standard de Liège)
Muhire Kevin (Rayon Sports)
Byiringiro Lague (Sandvikens IF, Suède)
Ruboneka Jean Bosco (APR FC)
Iradukunda Elie Tatou (Mukura VS)
Niyonzima Olivier (Kiyovu Sports)

Ba rutahizamu

Mugenzi Bienvenu (Police FC)
Sibomana Patrick (Gor Mahia)
Mugisha Didier (Police FC)
Nshuti Innocent (APR FC)
Mugunga Yves (Kiyovu Sports)
Mugisha Gilbert (APR FC)
Gitego Arthur (Marines FC)
Rafael York (Gegle IF, Norvège)
Kwitonda Alain (APR FC)

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment