Ejo hashize kuwa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2019 mu biro ntaramakuru bya Iran, humvikanye Mojtaba Zolnour, umuyobozi wa Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe umutekano n’ububanyi n’amahanga yatangaje ko Amerika iramutse ibagabyeho ibitero, mu minota 30 baba basenye Israel.
Yagize ati “Amerika iramutse itugabyeho ibitero, igice cy’isaha kirahagije ngo yibagirane.”
Aya magambo yatangajwe nyuma y’aho ibihugu byombi birebana ay’ingwe, ndetse mu kwezi gushize Perezida wa Amerika, Donald Trump yari yatanze itregeko ryo kugaba ibitero kuri Iran aza kwisubiraho ku munota wa nyuma.
Umwanzuro wa Trump watewe n’indege nto ya Amerika igisirikare cya Iran cyarashe kiyishinja kuvogera ubutaka bwayo.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zinashinja Iran kuba inyuma y’ibitero byagabwe ku bwato bwayo.
Nubwo ibitero bya gisirikare Amerika yabisubitse, yagabye ibitero by’ikoranabuhanga kuri porogaramu za Iran zishinzwe ubutasi n’ibisasu bya misile.
Ubutegetsi bwa Donald Trump buherutse gutangaza ko bugiye gufatira ibihano bamwe mu bayobozi bakomeye ba Iran barimo n’Umuyobozi w’Ikirenga Ayatollah Ali Khamenei.
NIYONZIMA Theogene