Intimba ku barokotse Jenoside igihe cyose abarundi babiciye bakidegembya


Abarundi bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ni abari barahungiye muri komini zitandukanye zegereye igihugu cyabo, nko mu cyahoze ari komini Ntongwe kuri ubu hakaba ari mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango. Ahandi ni ahahoze ari muri perefegitura ya Butare, kuri ubu ni mu turere twa Huye na Gisagara, haka hibazwa kugeza ubu icyakorwa kugira ngo baryozwe ibyo bakoze.https://umuringanews.com/?p=10086

Kankindi Dorothée warokokeye Jenoside mu yari komini ya Ntongwe, yavuze ko Abarundi bari barahungiye mu icyo gice bishe Abatutsi bakajya babakuramo imitima bakayotsa bakayirya.

Ati “Twebwe abarokotse Jenoside tubabazwa n’uko abatwiciye abacu bacyidegembya. Bamwe muri bo baryaga imitima y’abacu bayokeje ku mbabura barimo abari impunzi z’Abarundi zari zarahungiye hano zigakora Jenoside zikisubirira iwabo. Turasaba ko ibihugu byombi bikwiye kuganira bagafatwa bakaryozwa ibyo basize bakoze.”

Umuyobozi w’Umuryango Amayaga Genocide Survivors Foundation (AGSF) uhuza abakomoka mu Mayaga barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Munyurangabo Evode, yavuze ko hari abagize uruhare muri Jenoside bacyidegembya barimo impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu Rwanda ahagana mu 1992.

Yagize ati “Aha hantu [ku Mayaga] habereye ubwicanyi ndengakamere cyane cyane uruhare rw’Abarundi muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho bicaga umuntu bakamukuramo umutima bakawotsa ku mbabura bakawurya, rero icyo dusaba ni uko bashyikirizwa ubutabera.”

Yakomeje avuga ko nibafatwa bagashyikirizwa ubutabera, Abarokotse Jenoside bazashira intimba baterwa no kuba bacyidegembya.

Mu karere ka Huye, mu murenge wa Tumba ubwo bibukaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, hagarutswe ku ruhare rw’Impunzi z’Abarundi ziciye Abatutsi mu Mujyi wa Butare.

 

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment