Inkubiri yo kwegura mu bagize nyobozi y’Akarere ntiyasize Musanze na Ngororero


Inama y’ akarere ka Musanze kuri uyu wa 3 Nzeri 2019 yeguje HABYARIMANA Jean Damascène wari Umuyobozi w’ Akarere na NDABEREYE Augustin wari Umuyobozi w’ akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu, uwari Visi Meya ushinzwe imbereho y’ abaturage yasabye kwegura, abegujwe barakekwaho ibyaha.

Abari abayobozi bungirije b’Akarere ka Ngororero bombi beguye

Ibi ntibyagarukiye mu Karere ka Musanze n’aka Karongi gusa, kuko no mu Karere ka Ngororero Perezida w’ Inama Njyanama y’ aka Karere yavuze ko aba bayobozi b’Akarere bombi bungirije hamwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wako banditse basaba kwegura bavuga ko inshingano bahawe batagishoboye kuzisohoza, muri bo harimo Kanyange Christine, Kuradusenge Janvier na Rukazambuga Gilbert wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akarere ngo bahurije ku kuvuga ko impamvu yo kwegura ari uko “babonye badashoboye gusohoza inshingano bashinzwe.”

Perezida w’ inama Njyanama y’ Akarere ka Ngororero yavuze ko bagiye gusuzuma ubwegure bw’ aba bayobozi.

Dukomeje kubakurikiranira iyi nkuru

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment