Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka by’umwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagaragaje ko kuva intambara ya M23 yakara muri iki gihugu, nacyo kikikoma u Rwanda kirushinja gutera inkunga umutwe wa M23, ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwatangiye kutagenda neza bigeze ku bagore babukora bijya irudubi.
Mukase Anita ukora ubucuruzi bucirirtse mu Mujyi wa Goma, agataha mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Rubavu yatangaje ko ikibazo kibabangamiye mu bucuruzi bwabo bwambukiranya imipaka ari amasaha kuko abashoboye kwambuka basigaye bakora amasaha make cyane kuko umupaka ufungwa hakiri kare ibi bikaba biri mu bibateza ibihombo.
Ati “Ubusanzwe ibicuruzwa bigerayo amasaha yagiye no gufunga umupaka bisigaye bikorwa kare cyane, ibicuruzwa bimwe ntibibone abakiriya, ariko turasaba ubuyobozi bwaba ubw’u Rwanda na Congo kwigizayo amasaha yo gufunga imipaka byibuze bigashyirwa saa kumi n’ebyiri kugirango tubashe kubona umwanya uhagije wo gucuruza”.
Muragijemariya Florence watangaje ko akora ubucuruzi buciriritse i Bukavu, nimugoroba agataha mu karere ka Rusizi, yavuze ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyizeho uburyo bwo gusaba icyemezo gituma umuntu yinjirayo kizwi nka (Permis de ce jour) gihabwa umuntu kugira ngo yambuke kigurwa amadorali 30 ni ukuvuga ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda, akemeza ko hari igihe biba biruta igishoro afite.
Ati “Abakora ubucuruzi buciriritse nkatwe ntitwabasha kubona ariya mafaranga ducibwa na Congo, ariko kivuyeho ubucuruzi bwacu bwakomeza kandi bukagenda neza, tugakomeza tugatunga imiryango yacu.”
Akomeza atangaza iki cyemezo gitangwa ku ruhande rwa RDC kimara umwaka umuntu akigenderaho gusa cyahinduye uburyo ubucuruzi bwakorwagamo kuko udashoboye kucyishyura byagorana ko yitabira isoko ryo muri RDC.
Yavuze ko ubusanzwe iyo hari ubwumvikane bashobora gutanga imari ku bakiliya b’abanye Congo nubwo baba badafite amafaranga bamara gucuruza amafaranga akabasanga mu Rwanda nubwo nabyo biba bitizewe.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, Niwenshuti Richard, yatangaje ko nubwo ibintu bitaragenda neza ku mpande zombi, ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwo bukomeje gukorwa.
Ati “Muri iyi minsi muzi ko bitameze neza ariko ubucuruzi bwambukiranya imipaka burakorwa.”
Uyu muyobozi yakomeje atangaza ko u Rwanda rufite ibikorwa bitandukanye biri gushyirwa hirya no hino bigamije guteza imbere ubucuruzi birimo nk’amasoko yambukiranya imipaka, kubaka ibyambu no gukora ibiganiro n’inzego zitandukanye hagamijwe kurebera hamwe uburyo abakora ubu bucuruzi bakoroherezwa.
Kugeza ubu mu Rwanda hari amasoko 10 atandukanye arimo amasoko abiri yubatswe mu karere ka Rusizi, isoko nyambukiranyamipaka riri muri Nyamasheke, isoko rya Cyanika, Rubavu, Karongi, Rusumo, n’iriri kubakwa ku mupaka wa Kagitumba.
INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane