Ingimbi z’amavubi zizacakirana n’iza RDC ejo


Ejo kuwa Gatatu tariki 14 Ugushyingo 2018 nibwo ingimbi z’Amavubi y’u Rwanda zizahangana n’Ingwe za RDC mu batarengeje imyaka 23 mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23, uyu mukino ukazabera mu Mujyi wa Rubavu, aho aya makipe yombi azaba ahatanira umwanya mu makipe umunani azakina igikombe cya Afurika cy’iki cyiciro, kizabera mu Misiri kuva tariki 8 kugeza kuri 22 Ugushyingo 2019. Muri iyi mikino amakipe ane azagera muri ½ azatsindira itike y’imikino Olempiki izabera mu Buyapani.

Ingimbi z’amavubi zizacakirana n’iza RDC i Rubavu

Umuvugizi wa FERWAFA Bonnie Mugabe yatangaje ko byakozwe mu rwego rwo korohereza abazitabira uyu mukino bavuye mu bihugu byombi. Ati “Amavubi ntabwo ari ay’abatuye i Kigali gusa, ni ikipe y’abanyarwanda niyo mpamvu hashyizweho gahunda yo gukinira imikino y’amarushanwa mu mijyi itandukanye y’u Rwanda.”

Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 byitezwe ko azahuriramo abakinnyi bavutse nyuma ya 1997, bafite imyaka 21 ubu byatuma bageza mu mikino Olempike 2020 bakiri munsi y’imyaka 23.


IZINDI NKURU

Leave a Comment