Kuri uyu wa gatanu tariki 11 Ugushyingo, muri Village Urugwiro nibwo Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro y’uwasimbuye Gatabazi JMV ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana.
Mu kwakira iyi ndahiro, Perezida Kagame yatangaje ko abayobozi bakwiriye gukora bazirikana ko inshingano yabo ya mbere ari ugukorera abaturage.
Ati “Abaminisitiri rero n’abandi bayobozi, ibyo bashinzwe ni ugukorera Abanyarwanda, gukorera igihugu, bitari mu magambo gusa, ngira ngo ahenshi bikwiriye kuba bishingira ku bikorwa no mu ndahiro ubwayo amaze kutugezaho, birasobanutse icyo abantu bashinzwe.”
Perezida Kagame yavuze ko yizeye ko Minisitiri Musabyimana yumva neza inshingano ze, kandi yiteguye kuzuzuza.
Minisitiri Musabyimana yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, hagati ya 2016 na 2017 yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, umwanya yagiyeho avuye ku wa Meya wa Musanze hagati ya 2015 na 2016.
Ni mu gihe hagati ya 2014 na 2015, Musabyimana yari Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Musanze.
Minisitiri Musabyimana afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no kuhira yakuye muri University of Agronomic Sciences and Biological Engineering, i Gembloux mu Bubiligi.
Chris IHIRWE