Imyitwarire ya Koreya ya Ruguru yatumye habaho inama itunguranye


Kuri uyu  wa Gatatu tariki 20 Ukwakira 2021, habaye inama itunguranye y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ihamagajwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitabiriwe n’ibihugu bitandukanye birimo u Bwongereza n’u Bufaransa, hagamijwe kwiga ku myitwarire ya Koreya ya Ruguru.

Abayitabiriye bagaragaje kuba koreya iherutse kumurika ku mugaragaro ibisasu byo mu bwoko bwa ‘Ballistic missile’ bigaragaza ko imyitwarire yayo itangiye kurenga igaruriro.

France 24 yanditse ko muri iyi nama yabereye mu muhezo, abayitabiriye bagaragaje ko ibyakozwe na Koreya ya Ruguru ari ubushotoranyi basaba ko ibihano iki gihugu cyafatiwe byarushaho gushyirwa mu bikorwa. Gusa ngo muri iyi nama u Bushinwa n’u Burusiya byirinze kugira icyo bivuga.

Mu 2017 nibwo Koreya ya Ruguru yafatiwe ibihano by’ubukungu birimo gukomanyiriza ibicuruzwa byayo nk’ubutare, amafi n’imyambaro.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Koreya y’Epfo yatangaje ko iya ruguru yarashe igisasu cyo mu bwoko bwa ‘Ballistic missile’ mu Nyanja y’u Buyapani.

Iki gisasu cyarasiwe ku cyambu cya Sinpo giherereye mu Burasirazuba bwa Koreya ya Ruguru, aho isanzwe ifite n’ibirindiro by’ingabo zirwanira mu mazi.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment