Imyiteguro ya Tour du Rwanda irarimbanyije, dore urutonde rw’abazayitabira

Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Werurwe 2021 abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare batangiye umwiherero wa mbere wo gutegura Tour du Rwanda izaba muri Gicurasi 2021.

Mu gihe habura igihe kitageze ku mezi abiri ngo hatangire isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda “Tour du Rwanda” ritangire, hatangiye icyiciro cya mbere cy’umwiherero kigomba kubera mu karere ka Musanze.

Abakinnyi bahamagawe n’umutoza Eric Sempoma, abakinnyi bahamagawe harimo amazina azwi nka Mugisha Samuel ari nawe munyarwanda uheruka kwegukana Tour du Rwanda mu mwaka wa 2018, ndetse na Nsengimana Jean Bosco watwaye Tour du Rwanda 2015

Kugeza ubu amakipe yagombaga kwitabira Tour du Rwanda asa nk’ayahindutse bitewe n’ihindurwa ry’amatariki yari kuberaho, bituma hiyandikisha andi mashya aho hamaze gutangazwa abiri ari yo Team Rwanda na Team Eritrea, hakazajya hatangazwa abiri ku munsi.

Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 17/03/2021 abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare batangiye umwiherero wa mbere wo gutegura Tour du Rwanda izaba muri Gicurasi 2021

Mu gihe habura igihe kitageze ku mezi abiri ngo hatangire isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda “Tour du Rwanda” ritangire, hatangiye icyiciro cya mbere cy’umwiherero kigomba kubera mu karere ka Musanze.

Abakinnyi bahamagawe n’umutoza Eric Sempoma, abakinnyi bahamagawe harimo amazina azwi nka Mugisha Samuel ari nawe munyarwanda uheruka kwegukana Tour du Rwanda mu mwaka wa 2018, ndetse na Nsengimana Jean Bosco watwaye Tour du Rwanda 2015

Kugeza ubu amakipe yagombaga kwitabira Tour du Rwanda asa nk’ayahindutse bitewe n’ihindurwa ry’amatariki yari kuberaho, bituma hiyandikisha andi mashya aho hamaze gutangazwa abiri ari yo Team Rwanda na Team Eritrea, hakazajya hatangazwa abiri ku munsi.

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda “Ferwacy” ryatangaje ko umwiherero wa Team Rwanda uzakorwa mu byiciro bitatu, umwiherero rusange i Musanze kuva tariki ya 17 Werurwe kugeza tariki ya 6 Mata 2021; abakinnyi bakore ku giti cyabo kugeza tariki ya 14 Mata 2021 naho icyiciro cya gatatu kibere i Musanze kugeza tariki ya 30 Mata 2021.

Nyuma y’aha hazatoranywa abakinnyi batandatu bazakora umwiherero wa nyuma bakazakina na Tour du Rwanda, abo bakazaba biyongeraho amakipe abiri yo mu Rwanda ari yo SACA Team na Benediction Ignite asanzwe anakina andi marushanwa yo ku mugabane wa Afurika

Urutonde rw’abakinnyi 15 bahamagawe

Muhoza Eric (Les amis sportifs)
Hategekimana Jean Baptiste (Les Amis Sportifs)
Ngendahayo Jeremie (Cycling Club for All)
Nshimiyimana Patrick (Benediction Club)
Iradukunda Emmanuel (Benediction Club)
Gahemba Barnabe (Benediction Club)
Masengesho Vainqueur (Benediction Club)
Manizabayo Jean de Dieu (Twin Lakes Cycling Academy)
Hakizimana Felicien (Nyabihu Cycling Team)
Ishimwe Claude (Muhazi Cycling Generation)
Mugisha Samuel (La Roche Vendee Cyclisme)
Tuyishimire Ephrem
Kwizera Elie (Cine Elmay)
Uwizeye Jean Claude
Nsengimana Jean Bosco

ubwanditsi@umuringanews.com

IZINDI NKURU

Leave a Comment