Imyambarire ya Justin Bieber yateye benshi kwibaza ku buzima bwe bwo mu mutwe

Umuhanzi Justin Bieber yagaragaye mu ruhame yambaye imyambaro yo kogana, bituma bamwe bongera kwibaza ku buzima bwe bwo mu mutwe, nyuma y’iminsi mike bihwihwiswa ko yaba yaratandukanye n’umugore we Hailey Baldwin.

Uyu muhanzi yagaragaye mu Mujyi wa New York ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki 8 Gashyantare 2025, yambaye imyambaro yo kogana. Byabaye mbere y’uko umugore we Hailey agaragaye asangira na Kendall Jenner ahitwa Big Apple yasize umugabo we.

Ibi byatumye hibazwa ku mubano w’aba bombi umaze igihe ukemangwa na benshi bakurikirana imyidagaduro.

Amasaha ya mbere y’uko Justin Bieber agaragara yambaye gutyo, Hailey Baldwin yari yashyize kuri Instagram amafoto atandukanye agaragaza uburanga bwe, arimo n’inyandiko ivuga ku kwangwa no kwihangana kwagiye kumubaho. Mu ifoto imwe, hari aho yari yanditse agira ati “Ndi umunyamakosa. Nigeze kwangwa. Ariko ndacyafite intego.”

Ibihuha by’ukutumvikana hagati ya Justin Bieber n’umugore ikomeje kurushaho gukaza umurego nyuma y’amakuru aheruka kujya hanze avuga ko imyitwarire y’uyu mugabo idahwitse. Ariko nubwo bimeze bityo, bakomeje kwerekana ko nta gikuba cyacitse, bakagenda bagaragaza urugwiro mu gihe babaga bagiye gusangira mu mujyi wa New York.

Mu ntangiriro za Gashyantare, byavuzwe cyane ubwo bombi bagaragaye bari mu kabari kazwi nka Bar Pitti ariko buri wese ari ukwe. Hailey yavuye aho saa kumi n’igice z’umugoroba, mu gihe Justin Bieber yahageze nyuma y’iminota 30, ariko agasohoka wenyine saa kumi n’ebyiri na 40.

Mu minsi ishize hagiye hanze amafoto ya Justin Bieber agaragara nk’ujagaraye ndetse mu maso he ameze nk’umusaza, bamwe bavuga ko ashobora kuba afite ibibazo bikomeye.

Amakuru yizewe DailyMail yahawe n’inshuti ya hafi y’aba bombi agaragaza ko kuba Justin Bieber agaragara asa nk’unaniwe bishobora kuba biterwa n’uko “yahisemo kwigunga” kubera igitutu cy’ubwamamare. Ndetse ngo bamwe mu nshuti za Hailey bafite impungenge ku myitwarire ye, ndetse zimwe zimugira inama yo kumusiga.

Umwe mu baganiriye na DailyMail yagize ati “Hailey amaze igihe ahanganye n’imyitwarire ya Justin Bieber kuva nyuma yo kurushinga kwabo. Umugore aramukunda cyane, ariko umugabo aragoye. Yihanganiye byinshi.”

Bivugwa ko Hailey n’abantu be ba hafi bari bizeye ko ibintu byahinduka nyuma yo kwibaruka umwana wabo w’imfura, Jack Blues Bieber, muri Kanama 2024, ariko ntacyahindutse.

Vuba aha, Justin Bieber byavuzwe ko yatandukanye n’umugore we ubwo yarekaga kumukurikira kuri Instagram, ariko icyo gihe yagerageje guhagarika ibihuha ku mubano wabo, avuga ko konte ye yari yibwe.

Mu masaha make nyuma y’icyo gikorwa, yahise ashyiraho amafoto yabo bari mu ruzinduko mu Mujyi wa Aspen, muri Colorado. Ibihuha byarushijeho gukaza umurego ubwo Justin Bieber yarekaga gukurikira sebukwe, Stephen Baldwin, kuri Instagram.

INKURU YA TETA Sandra

IZINDI NKURU

Leave a Comment