Impinduka zidasanzwe mu migendekere y’inama nkuru ihuza abayobozi ba Kiliziya Gatolika ku rwego rw’isi


Kuri uyu wa Gatatu Papa Francis yazanye impinduka mu migendekere y’inama nkuru ihuza abayobozi ba Kiliziya Gatolika ku rwego rw’isi, izwi nka Sinode,  aho n’abalayiki cyangwa abandi bagize inzego za Kiliziya Gatolika bazajya baba bahagarariwe n’abantu 70. Papa Francis yemeje ko abagore bagiye kujya bemererwa gutora ku ngingo zitandukanye mu nama. Ubusanzwe muri iyi nama abasenyeri ba Kiliziya Gatolika nibo babaga bemerewe gutora.

Sinode ni inama nkuru ihuza abasenyeri ba Kiliziya Gatolika ku Isi, igaterana ku busabe bwa Papa kugira ngo haganirwe ku ngingo runaka. Ntabwo inshingano zayo ari uguhindura amahame ya Kiliziya, icyakora itanga ibitekerezo ikanatora imyanzuro igenderwaho na Papa afata ibyemezo.

Muri abo balayiki, 50 % bagomba kuba ari abagore na 50 % b’abagabo, ibintu bibayeho ubwa mbere mu mateka. Vatican yatangaje ko uku kwemerera abagore kugira ijambo muri Kiliziya, bijyanye n’aho Isi igeze mu guha uburenganzira n’ijambo igitsinagore. Sinode y’uyu mwaka iteganyijwe mu Ukwakira.

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment