Impanuro za Zari ku mukunzi mushya wa Diamond


Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru [blogger] Millard, Uwahoze ari umugore w’umuhanzi Diamond Platnumz  wo mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzania Zari Hassan yatangaje ko uyu muhanzi atazigera areka gusambana ndetse ko umukunzi we Tanasha yakwitegura kurera umwana atwite wenyine.

Tanasha kuri ubu utwite inda ya Diamond yagiriwe inama na Zari Hassan

Zari yaburiye mukeba we Tanasha ko akwiriye kwitegura kuzarera umwana we wenyine cyane ko ngo Diamond Platnumz atazareka gusambana.

Zari Hassan akaba yarakundanye  na Diamond ndetse babana nk’umugore n’umugabo mu gihe cy’imyaka 5, yabwiye Tanasha ko Diamond adateze kureka gushurashura ariyo mpamvu akwiye kwitegura kurera umwana wenyine nk’uko abo yagiye abyarana nabo byagiye bibagendekera.

Yagize ati “Ni byiza ariko akwiriye kwitegura kwita ku mwana we wenyine kuko iyo urebye uruhererekane rw’abakobwa yakundanye nabo nanjye ndimo twese tumeze kimwe.Nta gishya nabonye.”

Zari yahishuye ko Diamond Platnumz afite gahunda yo kugurisha inzu abanamo n’abana be iherereye muri Afurika y’Epfo gusa ngo we nta kibazo afite kuko afite amazu menshi yo kubamo.

 

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment