Impanuro abasoje Itorero Indangamirwa bahawe na Perezida Kagame


Mu gusoza Itorero Indangamirwa icyiciro cya 11 mu kigo cy’imyitozo ya Gisirikare i Gabiro, ku wa 5 Kanama 2018 ni ukuvuga kuri iki cyumweru, Umukuru w’Igihugu yabanje kwitegereza uko abitabiriye iri torero bashyira mu bikorwa amasomo ya gisirikare bahawe, aho berekanye uko barwanya umwanzi wateye bifashije imbunda, banerekana uko barwanya umwanzi batifashije intwaro, ibizwi mu mikino njyarugamba, mu butumwa bwe yabasabye guhitamo icyateza igihugu imbere.

Perezida Kagame yatanze impanuro zinyuranye ku abashoje itorero ku nshuro ya 11

Iri torero ryasojwe rikaba ryari ryitabiriwe n’Abanyarwanda biga mu mahanga,  urubyiruko rwabaye indashyikirwa muri za minisiteri n’ibigo bya leta, abayobozi b’ibigo by’amashuri mu turere n’intore z’indashyikirwa, aba bose Perezida Kagame yabibukije ko uzajya ajya kwambuka umupaka ajya aho ushaka kujya aho ari ho hose, ajye yumva ko awambutse ariko agomba guhitamo ibizamwubaka, ndetse bikubaka n’igihugu cye.

Yanababwiye ko n’abahanga bari gushakashaka kugeza n’aho bashaka kujya gutura ahatari ku Isi ari byiza ariko ko bitabaye mu muntu muzima biba impfabusa,  yagize ati “Ikintu cyo kuba muzima, cyo gukora ibintu bizima, cy’umuco muzima na cyo ni ingenzi, bigomba kujyana iteka ryose.”

Perezida Kagame yashimye uburyo hari abanyeshuri yagiye anumva bavuga indimi z’amahanga neza, bagera ku mazina y’Ikinyarwanda bakayavuga uko ari nta kuvanga.

Anashingiye uko biyerekanye mu karasisi badasobanya, Umukuru w’igihugu yabwiye urubyiruko ko kudasobanya ari no mu bitekerezo, mu mutwe no mu mikorere.

Abashoje Itorero bashimiwe na Perezida Kagame uburyo bakoze akarasisi badasobanya

Iri torero Indangamirwa ryari rifite intego yo kubaka Umunyarwanda ukunda igihugu n’umurimo, ufite indangagaciro z’umuco Nyarwanda, rikaba ryari ryitabiriwe n’abakobwa 161 n’abahungu 407, harimo abiga mu mahanga 138, baturutse mu bihugu 20 birimo u Bubiligi, Canada, u Bushinwa, Chypre, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Budage, Ghana, u Buhinde, Ireland, Israel, u Buyapani, Kenya, Ibirwa bya Maurice, Pologne, Singapore, Arabie Saudite, Uganda, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’urubyiruko rwabaye indashyikirwa muri za minisiteri n’ibigo bya leta, abayobozi b’ibigo by’amashuri mu Turere n’intore zIndashyikirwa zavuye ku rugerero.

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment