Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29, watangijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata 2023, Minisitiri Dr Bizimana yashimiye ubuyobozi bw’igihugu muri rusange ku bwo guhitamo gutanga imbabazi no korohereza ibihano abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Ati “Biragaragaza ubumwe muha Abanyarwanda. Niyo mpamvu twibuka dufite ibyishimo by’aho u Rwanda rugeze. Kuva rwabona ubwigenge, ni ubwa mbere rumara imyaka 29 nta bwicanyi bubaye. Abakiboshywe n’ingengabitekerezo ya Jenoside nibabyumve bayireke, bafatanye n’Abanyarwanda mu mahitamo yo kuba umwe, kureba kure no kwihitiramo ibidukwiriye.”
Uyu muyobozi atangaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi, ari umushinga wateguwe unashyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bubi bwari bwarimakaje ivangura n’amacakubiri byatumye kuva mu 1959, Abatutsi batangira kwicwa abandi barameneshwa.
Ibyo bikorwa ndengakamere byaje kugeza u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iza guhagarikwa na FPR Inkotanyi muri Nyakanga 1994.
INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange