Impaka ni zose ku kuboneza urubyaro ku bangavu


Umushinga wari watanzwe n’itsinda ry’abadepite bashakaga ko abakobwa b’imyaka 15 bakwemererwa gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, ariko mu Ukwakira, nibwo Inteko Ishinga Amategeko yanze uyu mushinga wari ugamije guhindura itegeko risanzwe ryagiyeho muri 2016 ariko ryemerera kuboneza urubyaro abafite kuva ku myaka 18 gusa.

Umwe mu badepite bari bashyigikiye uwo mushinga w’itegeko ubwo wamurikirwaga Inteko, ni Depite Frank Habineza, wavugaga ko ari umushinga mwiza uzakemura ibibazo biri muri sosiyete cyane cyane mu rubyiruko bitewe n’umubare w’abangavu baterwa inda urushaho kwiyongera ndetse benshi bagerageza kuzikuramo bikabaterwa kubura ubuzima kubera gukoresha abantu batabifitiye ubumenyi.

Ati “Twamaze kumenya ko n’abana bari mu myaka 13 batwita. Nasabaga ko byava ku myaka 15 nibura kuri 13 bakagira ubwo burenganzira. Ndashingira ko nko mu gihugu cya Moldova babitangije ndetse abadepite b’i Burayi na bo basabye ko byatangira nibura ku myaka 10 kuko byagaragaye ko abana basigaye bakura vuba.”

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yagaragaje ko abakobwa 19701 batwaye inda muri 2020 mu gihe bageze ku 23000 muri 2021.

Depite Mukabunani we yavuze ko atemera iri tegeko bitewe n’uko byaba ari ugushumurira urubyiruko mu busambanyi kandi bikaba byabagiraho ingaruka z’igihe kirekire.

Ati “ Nanjye uyu mushinga ndawurwanyije nivuye inyuma. N’abakuru bafata iyo miti baracyafite ibibazo kuko nta wukurikirana ko buri wese afata imiti ihwanye n’ubuzima bwe ugasanga kenshi bigira ingaruka.”

“Kugira ngo ibyo bintu bikosoke baraguhindurira bakagukura ku binini bakagushyira kuri stérilet, yakwanga tuguhaye norplan.. uko bahindagura ni ko ubuzima bugenda buhindagurika. Ngaho rero dufate abana b’imyaka 15 tubatangize ibyo biti bigenda bihindagura ubuzima, bazajya kungana natwe bameze bate? Byaba ari nko gutera akanyabugabo abasambanya abana kuko byajyaga bimenyekana ari uko babateye inda. Ni ugutera inkunga iki cyaha.”

Mu kiganiro Imvo n’Imvano cya BBC, Umuyobozi w’Umuryango wita ku buzima n’uburenganzira bwa muntu, ufite ibikorwa birimo n’ibyo kubungabunga ubuzima bw’imyororokere, HDI, Kagaba Aflodis, yavuze ko nubwo iryo tegeko ryanzwe, ibiganiro bigomba gukomeza hagafatwa ingamba.

Ati “Nk’umwana w’imyaka 13 aje kukureba yaramaze kubyara, nutamuha uburyo bukumira azongera atwite kandi iyo dushyize ingufu mu kwigisha abantu ukeneye serivisi akayihabwa bikumira inda zitifuzwa, hari abazikuramo nabi zikabahitana, bigabanya ibyo bibazo byose. Ni yo mpamvu dushyigikiye ko ari zimwe mu ngamba zikwiye gufatwa.”

Mwiseneza Jean Claude uyobora umushinga LWD ufite gahunda yitwa ‘Masenge Mba hafi’ ikora mu byo kurwanya no kurinda ko abangavu baterwa inda, yavuze ko ikibuze mu itegeko risanzwe ari uko umwana agomba kwijyana gushaka serivisi zo kuboneza urubyaro kuko irisanzwe ryemera ko ashobora guherekezwa n’umubyeyi.

Yavuze ko ubwiyongere bw’imibare y’abatwara inda munsi y’imyaka 18 buterwa n’uko batabona izo service zo kuboneza urubyaro mu buryo bwemewe.

 

 

 

ubwanditsi: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment