Imibiri isaga 9000 yashyinguwe mu cyubahiro


Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Gicurasi 2022, hashyinguwe imibiri 9181 y’abatutsi bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu mujyi wa Kigali, ikaba yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.  

Umwe mu bo mu miryango yashyinguye, yavuze ko yishimiye kuba abo mu muryango we bashyinguwe mu cyubahiro

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko mu bice bitandukanye by’uyu Mujyi hakiboneka imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi itarashyingurwa mu cyubahiro anashimangira ko ari kimwe mu bibangamira inzira y’ubumwe n’ubwiyunge igihugu cyiyemeje.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Bizimana Jean Damascène, yasabye abarokotse gukomera nubwo hari abatarabasha kumenya aho imibiri y’ababo yajugunywe.

Yagize ati “Icyo kintu ntigikomeze kubakomeretsa, reka mbasabae mukomere igihe imibiri itaraboneka tubifate nk’aho itazaboneka. Dukore ikiriyo cyabo tutari mu gahinda kuko nubwo tudashoboye kuyibona si ku bushake bwacu ariko igihugu kirabyifuza cyanaduhaye umutekano, agahinda ke kubaherana, ndabibasaba kandi nkomeje.”

 

 

Ange KAYITESI


IZINDI NKURU

Leave a Comment