Imbabazi Nzizera Aimable yahaye umunyamakuru Manirakiza ntibazivugaho rumwe


Hari kuwa Gatatu tariki ya 25 Ukwakira 2023, ku masaha y’igicamunsi nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko umunyamakuru Manirakiza Theogene afungwa by’agateganyo akaba yarakurikiranyweho icyaha cyo gukangisha gusebanya, byatunguranye ubwo kuri iyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023 mu rukiko hasomewe ibaruwa Nzizera Aimable yanditse asabira imbabazi Manirakiza Theogene nubwo izi mbabazi aba bombi batazivugaho rumwe.

Nyuma y’aho Nzizera Aimable wareze uyu munyamakuru, yanditse ibaruwa kuwa 10 Ugushyingo yasomwe mu rukiko, aho Nzizera agira ati: “Nyuma y’ikiganiro nagiranye na Manirakiza Theogene akoresheje telefoni ya Gereza ya Nyarugenge ndetse hamwe n’intumwa yantumyeho mu bihe bitandukanye; mbandikiye mbamenyesha ko namaze kumubabarira ku giti cyanjye nkaba ntacyo nkimukurikiranyeho.”

Nubwo  Nzizera Aimable waregaga umunyamakuru Manirakiza Théogène kumukangisha kumusebya, yamenyesheje urukiko ko yamubabariye, ko mu bushishozi bwarwo rwategeka ko agakurikiranwa adafunzwe kugira ngo akomeze kwita ku muryango,  imbere y’urukiko Manirakiza we yagaragaje ko yavuganye na Nzizera nyuma yo kumenya ko ashaka kureka ikirego ko nta mpamvu n’imwe ikwiye gutuma Nzizera amubabarira ku cyaha atakoze ahubwo ko yari akwiye gutanga amakuru yuzuye afasha ubutabera.

Manirakiza umuyobozi w’kinyamakuru Ukwezi gifite n’umuyoboro wa YouTube Ukwezi TV, yagize ati: “Sinkeneye ko umuntu ambabarira ku bintu ntakoze ahubwo yari akwiye kuvugisha ukuri akagaragaza ko yambeshyeye.”

Nubwo byakomeje kuba impaka ku bijyanye n’imbabazi zasabiwe Manirakiza, mu iburanisha ribanza, Ubushinjacyaha bwavuze ko muri Mutarama 2023, Manirakiza yakoze inkuru isebya Nzizera Aimable ifite umutwe ugira uti “Nzizera uzwiho guhemukira Rubanda icyo agamije ni ugusebya umurimo w’Imana”, bivugwa ko Nzizera yishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 kugira ngo Manirakiza ayikureho.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko Nzizera yabonye Manirakiza yakomeje kumutera ubwoba ahitamo kumusaba ko bagirana amasezerano y’imikoranire, agamije guhagarika iryo terabwoba no kumubuza gukomeza kumukoraho inkuru zimusebya, bikavugwa ko hajemo kidobya ubwo mu Ukwakira 2023 Minirakiza yasabye Nzizera ko bamuha miliyoni 2 Frw, ngo ibyo kubasebya bihagarare mu gihe aya masezerano yagombaga gutangira kubahirizwa tariki ya 1 Mutarama 2024.

Urukiko rwari rwafashe umwanzuro wo gufunga by’agateganyo Manirakiza Theogene nyuma y’aho tariki 24 Ukwakira 2023, aribwo  uyu munyamakuru yagezwaga imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, Kagarama, ikirego cyahindutse, ruswa y’ibihumbi magana atanu (500.000frs), gisimbuzwa gukangisha gusebanya.

 

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment