Ikipe y’u Rwanda y’abagabo muri Sitting Volleyball yegukanye umwanya wa gatatu


Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 3 Gashyantare 2024, nibwo Ikipe y’u Rwanda y’abagabo muri Sitting Volleyball yegukanye umwanya wa gatatu muri Shampiyona Nyafurika iri kubera i Lagos muri Nigeria, nyuma yo gutsinda Algeria amaseti 3-0.

Ikipe y’u Rwanda yegukanye uyu mwanya mu gihe abakinnyi ndetse n’abatoza batishimiye uko basifuriwe ku mukino wa ½ batsinzwemo na Maroc. Abasifuzi bari kuri uwo mukino bagomba kubibazwa nubwo ntacyo byahindura ku byavuye mu mukino.

Mu kwegukana uyu mwanya, abakinnyi b’u Rwanda binjiyemo neza kuko begukanye iseti ya mbere barusha cyane Algeria kuko bayitsinze ku manota 25-18.

Iya kabiri na yo bayitwayemo neza kuko bayitsinze batinjijwe n’amanota 15 kuko bayirangije bafite 25-12, yabinjije neza mu iseti ya nyuma yabahesheje umwanya wa gatatu bayitwaye kuri 25-16.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment