Ikipe y’igihugu Amavubi yerekeje i Huye


Kuva ku Cyumweru, tariki ya 5 Ugushyingo 2023, abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavibi yaba abakina mu Rwanda na bamwe mu bakina mu mahanga batangiye imyitozo yaberaga kuri Kigali Pelé Stadium, ariko kuri uyu wa mbere berekeje i Huye aho bagiye kwitegura umukino wa mbere.

Ikipe y’Igihugu Amavubi yahagurutse i Kigali yerekeza mu Karere ka Huye aho izakorera imyitozo ya nyuma ndetse ikanahakinira imikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi izakiramo ikipe y’igihugu ya Zimbabwe.

Umukino wa mbere wo gushaka itike uzaba ku wa 3  tariki 15 Ugushyingo, aho kwinjira ahasigaye hose ari Frw 1000 Gusa mu gihe abashaka ahatwikiriye bazishyura 3000 FRW.

Umukino wa kabiri Amavubi azakira Afurika y’Epfo tariki ya 21 Ugushyingo mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026 kizabera mu bihugu bitatu ari byo Canada, Mexique na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment