Ikihishe inyuma yo kudakurikirana imitungo ya leta inyerezwa

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston yatangarije kuri KT Radio ko Leta ikurikiranye arenga miliyari 10 yanyerejwe ariko ikaba imaze kugaruza miliyari 4 gusa.

Umunyamakuru Hakuzwumuremyi Joseph, yavuze ko mu mpamvu zituma kugaruza imitungo ya Leta bigorana harimo kuba umuntu washoboye kwiba Leta no guhisha ibimenyetso bitamunanira kuko aba afite amafaranga yahamo ruswa abacamanza bakamugira umwere, ati Amafaranga si imegeri ngo ziramuboreraho”.

Hakuzwumuremyi yanagaragaje ko abayobozi bafite umugambi wo kunyereza ibya Leta ikintu cya mbere bakora bakigera ku buyobozi ari ukwigizayo umuntu wese ushobora kubabangamira muri uwo mugambi bagashyira mu buyobozi abazabahishira.

Ibi byanashimangiwe na Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi w’Umuryango mpuzamahanga urwanya Ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda aho yavuze ko abanyereza ibya Leta bakora icyo yise ‘negative solidarity’.

Minisitiri Busingye mu mvugo atemeranyijeho n’abandi batumirwa muri kiriya kiganiro yavuze ko Leta ifite ubushake bwo kugaruza umutungo wayo wibwa n’abayobozi.

Yavuze ko kuva muri 2015 aribwo Leta y’u Rwanda yatangiye gushyira imbaraga mu kugaruza iyo mitungo ngo kuko mbere yaho abibaga Leta barayihezaga hakagaruka 0Frw.

Abasesengura raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta (OAG) basanga Leta imaze guhombywa arenga miliyari 270, gusa Minisitiri Busingye avuga ko ayo bakurikiranye ari miliyari zisaga 10.

Agaragaza ko raporo ya OAG ari raporo ishingiye ku bitekerezo ‘opinion report’ bityo ngo iyo inzego z’ubucamanza ziyinjiyemo bimwe mu byo aba yagaragaje biburirwa ibimenyetso.

Aha niho abasesenguzi bahera bibaza impamvu amafaranga ya Leta anyerezwa umuyobozi yajya mu nkiko agahinduka umwere kandi bigaragara ko amafaranga yanyerejwe.

Immaculée ati Uravuga ngo gukurikiranwa ? Hari n’abakiri mu kazi uyu munsi, wenda bahinduriwe imirimo da ! Ariko bari mu kazi kandi ka Leta. Mbese nko kukubwira ngo ohhh wanyereje umutungo wanjye,wawucunze nabi waranyibye ariko mama komeza wikorere.”.

Minisitiri Busingye yavuze ko Minisiteri ayoboye ifite ibirego 700 by’abanyereje umutungo wa Leta ikurikiranye, gusa ngo n’abo Leta itsinze ntibayishyura kubera ikibazo cy’imyumvire Abanyarwanda bakuriyemo.

Minisitiri Busingye mu mvugo atemeranyijeho n’abandi batumirwa muri iki kiganiro yavuze ko Leta ifite ubushake bwo kugaruza umutungo wayo wibwa n’abayobozi.

Yavuze ko kuva muri 2015 aribwo Leta y’u Rwanda yatangiye gushyira imbaraga mu kugaruza iyo mitungo ngo kuko mbere yaho abibaga Leta barayihezaga hakagaruka 0Frw.

Abasesengura raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta (OAG) basanga Leta imaze guhombywa arenga miliyari 270, gusa Minisitiri Busingye avuga ko ayo bakurikiranye ari miliyari zisaga 10.

Agaragaza ko raporo ya OAG ari raporo ishingiye ku bitekerezo ‘opinion report’ bityo ngo iyo inzego z’ubucamanza ziyinjiyemo bimwe mu byo aba yagaragaje biburirwa ibimenyetso.

Aha niho abasesenguzi bahera bibaza impamvu amafaranga ya Leta anyerezwa umuyobozi yajya mu nkiko agahinduka umwere kandi bigaragara ko amafaranga yanyerejwe.

Immaculée ati Uravuga ngo gukurikiranwa ? Hari n’abakiri mu kazi uyu munsi, wenda bahinduriwe imirimo da ! Ariko bari mu kazi kandi ka Leta. Mbese nko kukubwira ngo ohhh wanyereje umutungo wanjye,wawucunze nabi waranyibye ariko mama komeza wikorere.”.

Minisitiri Busingye yavuze ko Minisiteri ayoboye ifite ibirego 700 by’abanyereje umutungo wa Leta ikurikiranye, gusa ngo n’abo Leta itsinze ntibayishyura kubera ikibazo cy’imyumvire Abanyarwanda bakuriyemo.

Ati Mbere ya 2015 hazaga 0, kubera ko mu muco w’Abanyarwanda umuntu wese wabaga watsinzwe na Leta yumvaga ari nk’uburenganzira bwe kutishyura, byari mu muco, byari mu myumvire, byari mu migirire, …byazamutse ari umuco wo kutishyura Leta, ikintu iyo kimaze imyaka nyinshi gishobora guhinduka umuco w’abantu”.

Umunyamakuru Anne Marie Niwemwiza avuga ko ikintu kitwa amakosa gikwiye kugabanywa mu ikurikiranwa ry’umutungo wa Leta byose bikitwa ibyaha kuko byafasha mu kugaruza ibya Leta.

Ubwanditsi 

IZINDI NKURU

Leave a Comment