Ikihishe inyuma y’ihagarikwa ry’imirwano ku ruhande rwa M23

Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu 3 Gashyantare 2025, Umutwe wa M23 watangaje watangaje ko wafashe agahenge mu rwego rwo korohereza abakeneye ubutabazi kugira ngo babuhabwe. Ako gahenge kakaba gatangira none tariki ya 4 Gashyantare 2025

Uyu mutwe wasohoye itangazo rigira riti: “Ihuriro rya AFC/M23 riramenyesha ko bitewe n’ingaruka z’ibikorwa by’ubutegetsi bwa Kinshasa ku baturage, itangaje ibihe by’agahenge bitangira ku itariki ya 4 Gashyantare 2025, kubera impamvu z’ibikorwa by’ubutabazi.”

Iri huriro kandi ryakomeje gusaba ko Ingabo za SADC ziri muri RDC ko zahava kuko ubutumwa zarimo butagifite agaciro.

M23 yamaganye ibitero by’ingabo za FARDC zakomeje kugaba zikoresheje indege za Girikare ku kibuga cy’Indege cya Kavumu bakarasa ibisasu “byica bagenzi bacu mu turere twabohowe.”

Uwo mutwe kandi watangaje ko udafite gahunda yo gufata Umujyi wa Bukavu cyangwa ibindi bice ibyo ari byo byose ariko ko ufite inshingano zo kurinda abasivili.

Aka gahenge kakaba gafashwe nyuma y’aho M23 kuwa 26 yigaruriye Umujyi wa Goma hakaba hanahihiswaga amakuru avuga ko M23 yakomeje imirwano yerekeza mu Mujyi wa Bukavu.

INKURU YA TUYISHIME ERIC

IZINDI NKURU

Leave a Comment