Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda “RBC” cyahawe umuyobozi mushya


Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2019, iyobowe na Perezida Paul Kagame, yashyizeho umuyobozi mushya w’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda “RBC”, akaba ari Dr Sabin Nsanzimana wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, akaba yasimbuye Dr Condo Umutesi Jeanne wayoboye iki kigo kuva muri Gashyantare 2016.

Dr. Sabin Nsanzimana akaba ari umuganga w’inzobere mu guhangana n’icyorezo cya Sida. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye no kurwanya ibyorezo “Clinical Epidemiology” yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Kuri Dr Nsanzimana Sabin akaba ari gusoza amasomo yo ku rwego rw’ikirenga mu bijyanye n’ibyorezo “Philosophy in Epidemiology” muri Kaminuza ya Basel mu Busuwisi.

 

TUYISHIME Eric

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment