Iki ni igihe cy’intambara, nta gahenge kagomba kubaho- Benjamin Netanyahu


Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko nta gahenge kagomba kubaho mu ntambara na Hamas, avuga ko iki ari “igihe cy’intambara”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ari i Tel Aviv mu ijoro ryo ku wa mbere, Netanyahu yavuze ko ashaka gusobanura neza aho Israel ihagaze, agira ati:

“Nkuko Amerika itari kwemera agahenge nyuma y’iraswa rya Pearl Harbour [bikozwe n’igisirikare cy’Ubuyapani mu ntambara ya kabiri y’isi] cyangwa nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyo ku itariki ya 11 Nzeri (9) [mu 2001], Israel ntizemera guhagarika imirwano na Hamas nyuma y’ibitero biteye ubwoba byo ku itariki ya 7 Ukwakira (10).”

Amashami y’Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) atanga imfashanyo yakomeje gusaba ko imirwano ihagarara.

Netanyahu yongeyeho ati: “Ubusabe bw’agahenge ni ubusabe bwuko Israel imanika amaboko kuri Hamas, kumanika amaboko ku iterabwoba.

“Bibiliya ivuga ko ‘hari igihe cy’amahoro, n’igihe cy’intambara,'” “iki ni igihe cy’intambara.

“Intambara igamije ejo hazaza duhuriyeho. Uyu munsi, duciye umurongo hagati y’imbaraga zo kugira umuco uteye imbere [civilisation] n’imbaraga z’ubunyamaswa.”

Netanyahu yanavuze ko “amahano Hamas yakoze ku itariki ya 7 Ukwakira atwibutsa ko tutazagera ku isezerano ry’ejo hazaza heza keretse niba isi ifite umuco uteye imbere, ifite ubushake bwo kurwanya inyamaswa”.

Ati: “Inyamaswa zifite ubushake bwo kuturwanya.”

Yavuze ko Israel itatangije iyi ntambara ariko ko izayitsinda, yongeraho ko Hamas ku ruhande rumwe ari “umurongo w’ikibi” Iran irimo gukora.

Umwe mu banyamakuru bari muri icyo kiganiro yabajije Netanyahu ku byo Israel ivuga byuko igitero cyo ku butaka muri Gaza kizatuma abantu bashimuswe na Hamas barekurwa.

Yasubije ati: “Isesengura duhuriyeho, atari gusa abagize guverinoma ahubwo n’abashinzwe umutekano bose n’igisirikare, ni uko igikorwa cyo ku butaka mu by’ukuri gituma bishoboka – atari ukubyizera nta kabuza – ko abashimuswe bacu tubakurayo, kuko Hamas itazabikora keretse yokejwe igitutu.

“Dushishikajwe no kuzana mu rugo abashimuswe bose”.

Igisirikare cya Israel gikomeje kumisha ibisasu kuri Gaza kuva ku itariki ya 7 Ukwakira, ubwo ibitero bya Hamas muri Israel byicaga abantu 1,400, igashimuta abandi nibura 239.

Minisiteri y’ubuzima yo muri Gaza igenzurwa na Hamas ivuga ko abantu barenga 8,500 bamaze kwicwa muri Gaza kuva Israel yatangira ibitero by’ibisasu byo kwihorera.

Hagati aho ku wa mbere, inama y’Akanama k’Umutekano ka ONU yarateranye, aho umuyobozi w’ishami rya ONU ryita ku bana, Catherine Russell, yavuze ko abana barenga 420 barimo kwicwa cyangwa bagakomereka muri Gaza buri munsi.

Umukuru w’ishami rya ONU rifasha impunzi z’Abanya-Palestine (UNRWA), Philippe Lazzarini, we yavuze ko amakuba arimo kuba muri Gaza “atakwihanganirwa”, avuga ko nta hantu na hamwe hatekanye muri Gaza.

Lazzarini yanavuze ko ibitero by’ibisasu bya Israel, amategeko yo guhunga hamwe no kugota Gaza ari “guhatira abantu guhunga” no kubaha “igihano cya rusange”.

SOURCE: BBC


IZINDI NKURU

Leave a Comment