Ihohoterwa ryose n’iryo abantu bibwira ko atari ryo rikorerwa umwana rifite amategeko arihana


Abantu benshi bakunze gukora amakosa ku bana arimo kubakubita, kubakomeretsa ndetse no kubakoresha imirimo ivunanye, kubasambanya ndetse n’ibindi bibi bikorwa bitandukanye nyamara batazi ko ibyo bikorwa bihanwa n’amategeko.

Mu gitabo cy’amategeko mpana byaha cy’u Rwanda hakubiyemo ibihano bihabwa umuntu wese uhohotera umwana mu rwego rwo ku murengera no kumurinda ihohoterwa iryo ariryo ryose ryamukorerwa.

Itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana mu ngingo ya 28 ivuga ko bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo n’ibyo ku mubiri, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri 2 ariko kitarenze imyaka itatu 3 n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 200.000 FRW ariko atarenze ibihumbi 300.000 FRW.

Iri tegeko rikomeza rivuga ko iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kiviriyemo umwana ubumuga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1.000.000 FRW ariko atarenze 2.000.000 FRW, iyo icyaha kiviriyemo umwana urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.

Itegeko N°71/2018 RYO Ku wa 31/08/2018 Ryerekeye kurengera umwana
Iri tegeko rirengera umwana mu kumurinda ibikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibifitanye isano nabyo.

Ingingo ya 33 ivuga ko kwereka umwana amashusho yerekeranye n’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina cyangwa kumwumvisha amajwi yaryo Umuntu wereka umwana amashusho yerekeranye n’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina cyangwa umwumvisha amajwi yaryo aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 3.000.000 FRW ariko atarenze miliyoni eshanu 5.000.000 FRW.

Ingingo ya 34 y’iri tegeko ivuga ko gufata ishusho cyangwa amajwi by’umwana byerekeranye n’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina Umuntu ufata ishusho cyangwa amajwi by’umwana akoresheje uburyo ubwo aribwo bwose, iyo byerekeranye n’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 7.000.000 FRW ariko atarenze10.000.000 FRW.

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 121 rivuga ku gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.

Umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500.000 FRW ariko atarenze 1.000.000 FRW.

Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 8 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya1.000.000 FRW ariko atarenga miliyoni 2.000.000 FRW.

Mu ngingo ya 133 havuga ku bihano bihabwa uwasambanyije umwana aho umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:

Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana, gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana, gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25. Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu.

 

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews@gmail.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment