Igitego 1 gihaye amahirwe Mukura yo gusezerera Free State Stars muri CAF Confederation Cup


Ikipe yambara umukara n’umuhondo yo mu Majyepfo nyuma y’igihe kirekire itagera ku mikino ya CAF Confederation Cup, kuri ubu iyi kipe ya Mukura VS  yasezereye Free State Stars yo muri Afrika y’Epfo iyitsinze igitego 1-0,cyatsinzwe na Nshimirimana David ku munota wa 55. Mu  mukino ubanza wari wabereye muri Afrika y’Epfo, Mukura yari yarinze izamu ryayo inganyirizayo 0-0, kuri uyu munsi ikaba ikaba ibonye itike iyemerera gukomeza mu cyiciro gikurikira.

Amakipe yombi mbere yo gutangira umukino

 

Ibyishimo byari byose mu bakinnyi ba Mukura VC

Muri uyu mukino Mukura VS yayoboye igice cya mbere ndetse igenda ibona uburyo bwiza ariko ba rutahizamu bayo bari bayobowe na Ciza Hussein wari kapiteni na Onesme ntibabasha kuboneza mu izamu iki gice kirinda kirangira ari 0-0.

Mu gice cya kabiri, Mukura yaje yahinduye imikinire ndetse ntibyatinda ku munota wa 55 igitego cyaturutse kuri koruneri nziza yatewe na Ciza Hussein Mugabo, umupira urenga ba myugariro bose ba Free State Stars ugera kuri Nshimirimana David afungura amazamu n’umutwe.

Muri uyu mukino Mukura VS yari ishyigikiwe n’abafana b’andi makipe akomeye mu Rwanda, dore ko ariyo  isigaye ihagarariye u Rwanda, kuko APR FC yari kumwe nayo yaraye isezerewe na Club Africain ku bitego 3-1, mu mikino yombi. Iyi kipe ya Mukura VS yamaze gutsindira itiike yo kujya mu ijonjora rya kabiri aho izahura na Al Hilal SC Al Obayed yo muri Sudani.

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment