Igitaramo cya The Ben i Bujumbura cyaranzwe n’udushya twinshi


Mu ijoro ryacyeye ryo kuri iki cyumweru cyo ku ya 1 Ukwakira 2023 nibwo ,umuhanzi nyarwanda The Ben yakoreye igitaramo i Bujumbura mu kigo cya gisirikare bitewe n’uko cyitezweho kwitabirwa n’abantu benshi ndetse no mu rwego rwo gucunga neza umutekano wabo , kikaba cyaranzwe n’udushya dutandukanye aho Abarundi beretse urukundo uyu muhanzi bikamurenga akarira ku rubyiniro.

1. Abanyarwanda baje gushyigikira The Ben

Dj Brianne, Junior Giti, M Izzo, Bahati Makaca, Sky2, Fuadi Uwihanganye, Uncle Austin, Rwema Dennis n’abandi batandukanye bari baje gushyigikira The Ben.Ni igitaramo cyaranzwe no gusangira ku bafana banafata amafoto y’urwibutso dore ko bari bamaze imyaka 15 batabona The Ben.

2.The Ben yibwe telefoni

Igitaramo kigana ku musozo The Ben yabuze telefoni irashakishwa irabura. Ntabwo kugeza ubu haramenyekana uwayitwaye. Ni IPhone 14 Pro Max.

3.Big Fizzo yari ananiwe

Big Fizzo yari kubanziriza The Ben ku rubyiniro birangira abanje gufata iminota yogusinzira aho akangukiye asanga The Ben arasoje abona kujya ku rubyiniro ubona ko ananiwe.

4. Pamella, mama wa Babo batunguranye ku rubyiniro

Ami Pro The Mc yavuze ko The Ben ari kumwe n’umugore we na Sat-B ari kumwen’umukunzi we. Yabasabye guhaguruka bakaramutsa abafana. Pamellayahamagawe ku rubyiniro abantu bamwakirana ibyishimo. Ni ko byagenze kuri Babo wahamagaye mama we akaza kuramutsa abarundi.

5.The Ben yaje yiteze gusuhuza abafana birangira bamusabye kuririmba

Igitaramo cyari giteganyijwe ko The Ben agera ku rubyiniro agasuhuza abafana ariko siko byagenze. Ami Pro The Mc yahamagaye Uncle Austin ngo ahamagare The Ben ku rubyiniro. Uncle Austin yabanje kunyuzamo aririmba indirimbo ze n’izo yahuriyemo n’abandi. Yahise agaruka ku buryo azi The Ben kuva ku ndirimbo ya mbere. The Ben yari aziko aje gusuhuza abafana akabanyuramo abasuhuza. Byanze neza bamusanga ku rubyiniro bamwibutsa ko baje kubera we. Umwe yuriye urubyiniro ati:”Turi hano kubera wowe The Ben, ntabwo ugenda utaririmbye”. Ngayo nguko ni inyuma hari urusaku rwinshi rusaba The Ben kuririmba. Byarangiye The Ben aririmbye.

6.Dr Claude yatunguranye mu gitaramo cya The Ben

Dr Claude yahamagawe aririmbira abafana. Byahinduye isura kuko abari baharibose bahagurutse barawukata karahava. Bigaragara ko yakoresheje amahirwey’iminota mike yari ahawe yiyubutsa abafana.

7.The Ben yeretswe urukundo n’abafana ararira abasabira umugisha

Umuhanzi The Ben ubwo yageraga ku rubyiniro yeretswe urukundo n’abafana maze amarangamutima aramwuzura abasabira umugisha ku Mana mu isengesho , amaze gusenga ikiniga kiramufata abunga amarira mu maso kubera ibyishimo.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment