Igihugu cy’abaturanyi cyemejwe mu bihugu bize EAC bidasubirwaho


Mu nama y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba “EAC” yabeye kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Werurwe 2022, hafashwe umwanzuro w’uko Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yinjira muri uyu muryango.

Ni icyemezo cyatangajwe na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri iki gihe.

Kwinjira muri EAC kwa DRC bitumye uyu muryango uhita ugira ibihugu 7 binyamuryango. Ari byo Tanzania, Kenya na Uganda, u Rwanda, Burundi,  Repubulika ya Sudan y’Epfo na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Ufashe abaturage b’ibi bihugu byose bigize umuryango wa EAC mu buryo mbumbe usanga bagera kuri miliyoni 170 mu gihe DRC ubwayo ituwe n’abaturage basaga miliyoni 90. Ikintu abasesenguzi basanga ari isoko rikomeye.

 

Ange KAYITESI


IZINDI NKURU

Leave a Comment