Umunyabigwi wa Bayern Munich n’ikipe y’igihugu y’Ubudage,Franz Beckenbauer yapfuye afite imyaka 78. Beckenbauer -uzwi ku kabyiniriro ka Der Kaiser cyangwa The Emperor ni umwe mu bagabo batatu, we na Mario Zagallo w’umunya Brazil na Didier Deschamps w’Umufaransa, batwaye igikombe cy’isi nk’abakinnyi n’abatoza b’ibihugu byabo.
Uyu Frank Beckenbauer ni umwe muri bantu bari bubashywe mu Budage kubera ibyo yagezeho nk’umukinnyi wugarira. Akurikiye umunyabigwi Mario Zagallo wapfuye mu cyumweru gishize.
Beckenbauer yakiniye Ubudage bw’Iburengerazuba imikino 103 ndetse nubwo yari myugariro,yatsindaga ibitego cyane.
Umuryango we wasohoye itangazo rigira riti: “N’gahinda kenshi turabamenyesha ko umugabo wanjye na papa wacu Franz Beckenbauer yatabarutse mu mahoro ejo ku cyumweru, akikijwe n’umuryango we. Turabasaba kumwunamira bucece kandi mukirinda kwibaza ibibazo ibyo aribyo byose.”
Uyu azwi cyane nk’umwe mu bakinnyi beza b’umupira w’amaguru mu bihe byose. Usibye kuba yaratsinze mu ikipe y’igihugu, yatwaye ibikombe byinshi mu gihe yakinaga muri Bayern Munich, harimo ibikombe bitatu bikurikirana by’iburayi ndetse n’igikombe mpuzamahanga.
Beckenbauer yatwaye Ballon d’Or muri 1972 na 1976, asezera ruhago mu 1984 ari mu ikipe ya New York Cosmos yo muri North American Soccer League.
Nubwo nta bunararibonye bwo gutoza yari afite,yahawe akazi ko gutoza Ubudage bw’Iburengerazuba,abufasha kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi mu 1986,hanyuma aza kugitwara mu myaka ine yakurikiyeho cyabereye mu Butaliyani mu 190.
Nyuma yo gutoza gato muri Marseille,Beckenbauer yagarutse muri Bayern,ayihesha Bundesliga mu 1994 na Uefa Cup mu myaka ibiri yakurikiyeho. Beckenbauer yanabaye Perezida wa Bayern na Visi Perezida w’Ishyirahamwe rya ruhago mu Budage.
INKURU YANDITSWE NA IHIRWE Chris