Igenzura mu bigo by’amashuri, ryaviriyemo bimwe guhabwa igihano


Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ejo hashize kuwa 16 Kanama 2018, atangaza ko hari amashuri yafatiwe icyemezo cyo kudatangirira rimwe n’andi, nyuma y’igenzura ryakorewe mu mashuri 90, amwe bigaragara ko afite umwanda mwinshi, aho abanyeshuri baryama harimo ibiheri, ayahawe za mudasobwa aho kuzikoresha akazibika n’andi adafite amashanyarazi aho bigira cyangwa aho baryama, hamwe n’atateguye ibiryo bizagaburira abanyeshuri n’ibindi.

Minisitiri w’Uburezi yatangaje impamvu zinyuranye zatumye hari ibigo by’amashuri byafatiwe igihano

Minisitiri yagize ati “Muri ayo mashuri twasuye harimo 57 dutekereza ko tuzayabuza gutangira kugeza igihe yiteguriye […] Tuyaha icyumweru kimwe, kugira ngo acyemure ibibazo twasanze. Icyo cyumweru byagaragara ko abayobozi b’amashuri batabikemuye, tukabahana dufatanyije n’izindi nzego zibishinzwe.”

Minisitiri Dr Mutimura yasobanuye ko ubugenzuzi bwakorewe ku mashuri yisumbuye make arenga 1500 ari mu Rwanda kuko ayo ariyo raporo z’ubugenzuzi buhoraho ku mirenge yagaragajemo ibibazo. Yashimangiye ko nta munyeshuri uzagirwaho ingaruka n’imwe n’ibi bihano byafatiwe amashuri, ahubwo abayobozi b’amashuri batumye hahindurwa ingengabihe y’umwaka aribo bazabihanirwa.

Mineduc yateganyije ko icyo cyumweru ibigo bibujijwe gutangira kwigisha, kizongerwaho nyuma igihembwe kiri kurangira kugira ngo gahunda zose umunyeshuri agenewe ku mwaka azisoze.

Ibi byemezo byafashwe mu gihe igihembwe cya gatatu kizatangira ku wa 21 Kanama 2018 kikaba kizarangira ku wa 23 Ugushyingo 2018.

Nyuma y’ibi byemezo bya Minisiteri y’Uburezi ikinyamakuru umuringanews.com kegereye bamwe mu babyeyi bafite abana biga mu bigo byafatiwe ibihano, bagira icyo batangaza.

Umamahoro Claudine ufite umwana wiga muri St André yatangarije umuringanews.com ko yatunguwe cyane n’iki cyemezo cyafatiwe ishuri arereramo akaba ngo yabonaga ntacyo yashinja iki kigo, aho yagize ati “Ndumiwe cyane kuba St André iri  mu bigo byahagaritswe bitazatangirira rimwe n’ibindi kuko njye nabonaga ntacyo habuze, gusa buriya Minisiteri y’Uburezi ifite ibyo yakurikije, cyakora njye mbona bafatiye ingamba ibigo bigerageza ahubwo hari ibigo nibaza ibyabyo bikanyobera ariko nta nibyo numvise kuri urutonde rw’ibigo byafatiwe ibihano”.

Si uyu mubyeyi gusa waganiriye n’umuringanews.com kuko hari undi mubyeyi twaganiriye utashatse ko izina rye rijya mu gitangazamakuru, we yishimiye cyane ko ikigo umwana we yigaho cyahawe iki cyumweru  cyo kurushaho kuhatunganya, ngo kuko ibiheri byazengereje abana ndetse we yemeje ko bihungabanya imyigire y’abana, ngo kuko iyo umwana adasinzira neza ngo aruhuke, bituma ahungabana mu myigire ye.

Urutonde rw’amashuri atemerewe gutangira igihembwe kimwe n’andi

 

NYANDWI Benjamin


IZINDI NKURU

Leave a Comment