Icyo CG Gasana Emmanuel yasabye abo azakorana nabo


Guverineri mushya w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel, yari amaze imyaka hafi 10 ku buyobozi bwa Polisi y’u Rwanda,  agiye kuyobora Intara y’Amajyepfo asimbuye Marie Rose Mureshyankwano wayiyoboye kuva mu Ukwakira 2016, CG Gasana yasabye abo bazakorana gushirika ubute bagakorera hamwe kugira ngo bagere ku nshingano zabo zo guteza imbere Intara no kuzamura imibereho myiza y’abayituye

CG GASANA Emmanuel hari ibyo yasabye abo agiye gukorana nabyo

Ejo hashize kuwa kane tariki 25 Ukwakira 2018 nyuma yo guherekanya ububasha na Marie Rose Mureshyankwano, CG Gasana Emmanuel yabwiye abo agiye gukorana nabo ko bakwiriye kwirinda ibintu bitandatu birimo ubunebwe, uburangare, kutavugisha ukuri, kwirara, kutumvikana mu kazi no kudakemura ibibazo by’abaturage ku gihe.Yasabye ko bagomba kwirinda ruswa n’igisa nayo kandi bakaboneka mu kazi bakora umurimo unoze kandi ku gihe.

Mureshyankwano Marie Rose yavuze ko mu gihe cy’imyaka ibiri yari amaze ayobora Intara y’Amajyepfo hari ibyagezweho ariko hari n’ibigomba kwitabwabo n’umuyobozi mushya, muri byo harimo abaturage bagera kuri 16.9% bakiri mu bukene bukabije, umushinga w’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri mu Karere ka Gisagara, imihanda ya kaburimbo ya Ngoma-Huye-Kibeho na Gisagara, uruganda rw’ikigage rwa Kamonyi n’ibitaro bya Nyabikenke muri Muhanga.

Umuhango w’ihererekanye bubasha hagati ya Mureshyankwano na CG Gasana, Minisitiri Prof Shyaka Anastasi nawe yari yawitabiriye

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase wari witabiriye uyu umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Guverineri CG Emmanuel Gasana na Mureshyankwano Marie Rose yagiriye inama abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo harimo gukorana umurava bakagira ubufatanye n’ubudakemwa kandi bakirinda ibintu byose by’amatiku.

 

NIYONZIMA Theogene

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment