Amakuru akomeje gucicikana muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, ni ayatangajwe n’Ishyirahamwery’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), aho yemeje ko Niyonzima Olivier uzwi nka Seif yahagaritswe mu Ikipe y’Igihugu (Amavubi) mu gihe kitazwi biturutse ku myitwarire mibi yamugaragayeho.
Uyu mukinnyi wirukanwe mu mavubi, yari yagaragaye mu mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Kenya ibitego 2-1 ku wa Mbere, tariki ya 15 Ugushyingo 2021, umunsi wa nyuma usoza imikino yo mu Itsinda E ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.
Ikipe y’u Rwanda yasoje ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi iri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe mu mikino itandatu yakinnye mu Itsinda E.
Iki gitego kimwe u Rwanda rwabonye muri uriya mukino, cyari cyinjijwe na Niyonzima ku munota wa 65, ariko ibi ntibyabujije FERWAFA kumuhagarika mu Ikipe y’Igihugu kubera imyitwarire mibi yamugaragayeho.
Mu itangazo rigira riti “FERWAFA iramenyesha Abanyarwanda bose ko Niyonzima Olivier ahagaritswe igihe kitazwi mu Ikipe y’Igihugu (Amavubi) kubera imyitwarire idahwitse. Tuboneyeho kumenyesha abo bireba bose ko FERWAFA itazihanganira uwo ari we wese uzagaragaza imyitwarire mibi mu Mavubi.”
Ntabwo higeze hatangazwa impamvu Seif yahagaritswe mu Ikipe y’Igihugu gusa imyitwarire mibi kuri we si ikintu kivuzwe ubwa mbere. Yigeze kuvugwaho ubusinzi agikinira APR FC aho bikekwa ko biri mu byatumye ayivamo.
Hari amakuru avuga ko uyu mukinnyi ataraye kuri hoteli Amavubi yari acumbitsemo i Nairobi ku buryo atigeze ahagurukana na bagenzi be ubwo biteguraga kugaruka i Kigali.
IHIRWE Chris