Icyemezo cy’Ubwongereza gifite ibikihishe inyuma -Dr Byiringiro


Impuguke mu by’ubuzima akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Byiringiro Jean Claude, yabwiye RBA, ko icyemezo cyafashwe na leta y’u Bwongereza gifite ibindi bikihishe inyuma kuko umuhate u Rwanda rushyira mu kwitwararika kuri iki cyorezo ushimwa na benshi.

Ati “Icyo tubona ni kimwe, u Rwanda mu bijyanye n’ingamba zumvikanyweho ku Isi, zirubahirizwa, kugira ngo umugenzi agera mu Rwanda agomba kuba yakoresheje cya kizamini cya CPR, n’uva mu Rwanda ajya mu kindi gihugu agomba kuba yagikoresheje. Ibyo ni bimwe mu birwanya iki cyorezo kandi bigafasha n’abantu gukomeza kubaho.”

“Ku rundi ruhande, igihugu nk’u Bwongereza kigaragara ku rutonde rw’ibihugu bitagaragaje kwitwararika iki cyorezo cyane nk’uko bigaragara ahandi. Kuba cyaca iteka nkeka ko batagaragaza impamvu zo gufata izi ngamba nk’uko bazifashe. Kuki batashingiye ku biriho, ibyo Isi yose yemeranyaho nk’ingamba zo kwirinda n’ibindi.”

Ibi Dr Byiringiro yabitangaje nyuma y’aho kuwa 28 Mutarama, Leta y’u Bwongereza yatangaje ko abagenzi baturutse mu Rwanda, u Burundi na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu cyangwa abahanyuze mu rugendo, batemerewe kwinjira mu bihugu biri mu bwami bw’u Bwongereza.

Iki gihugu cyavuze ko uyu mwanzuro ushingiye ku buryo bwo guhagarika ikwirakwira ry’ubwoko bushya bwa Coronavirus bwabonetse muri Afurika y’Epfo. Gusa ubwo bwoko bushya bw’iki cyorezo ntibwigeze bugaragara mu Rwanda.

Ni umwanzuro utarakiriwe neza n’abanyarwanda ndetse n’abandi bantu bakurikirana uko ibihugu byitwara mu kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus wanaje hashize umunsi umwe u Rwanda rushyizwe ku mwanya wa Gatandatu mu bihugu byo ku Isi byashyizeho ingamba zikarishye mu kurwanya COVID-19.

Abantu mu ngeri zitandukanye bagaragaje ko iki cyemezo cyafashwe na leta y’u Bwongereza kidashingiye ku biriho bigaragara ahubwo hari ibindi bikihishe inyuma cyane ko nta mpamvu na nke zigaragara zashingiweho hafatwa uyu mwanzuro.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, igaragaza ko abamaze kwandura Coronavirus mu Bwongereza, bagera ku 3.817.176 mu gihe abo imaze guhitana ari 106.158 naho abakirwaye ari 1.673.936.

Ku rundi ruhande, kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, abantu 15 304 bamaze kwandura; abayikize ni 10 087 mu gihe abarwaye ari 5021. Ni mu gihe abo imaze guhitana ari 196.

Ingamba zashyizweho n’u Rwanda mu guhashya COVID-19, zishimirwa n’amahanga ndetse n’imiryango mpuzamahanga nka OMS ndetse n’indi ifite amashami yayo akorera mu Rwanda.

Mu mpera za 2020, Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yashimye ingamba zafashwe n’ u Rwanda mu guhangana na COVID-19.

Ati “Guverinoma yafashe ingamba, u Rwanda rufatwa nk’intangarugero ku Isi yose mu rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo. Amashyi menshi ku bakozi bo mu nzego z’ubuzima n’abandi bafatanyabikorwa babo.”

U Rwanda kandi rushimwa gukorera mu mucyo mu gutangaza amakuru nyayo ajyanye n’iki cyorezo umunsi ku munsi, ibyo bikiyongera ku kuba kugeza uyu munsi nta muntu n’umwe ufite ubwandu bushya bwa COVID-19 uragaragara mu gihugu.

Ni mu gihe igihugu cy’u Bwongereza kiri muri bitanu bya mbere ku Isi bifite umubare munini w’abamaze kwandura Coronavirus ndetse muri iki gihugu hagaragaye ubwoko bushya bwa COVID-19.

Dr Byiringiro usanzwe anayobora Urugaga rw’Abaganga, avuga ko iki cyemezo cyafashwe n’u Bwongereza kidashingiye kuri siyansi cyane ko iyo virusi nshya ivugwa yashingiweho hafatwa uwo mwanzuro itarigera igaragara mu Rwanda.

Ati “Urebye uko icyorezo gihagaze ukareba n’amakuru ariho n’aho iyi virusi nshya yagaragaye, usanga ibyinshi byaba ko biherereye mu Bwongereza kurusha mu Rwanda. Ni aho rero wenda umuntu yakwibaza byinshi.”

“Ko iyo virusi nshya yagaragaye mu Bwongereza ikaba itaragaragara mu Rwanda, ko ubwiyongere bw’abandura buri mu Bwongereza, izi ngamba zaba zishingiye kuri siyansi iriho? Cyangwa byaba bifite izindi mpamvu tutazi ziri inyuma yabyo.”

Ku mugoroba wo ku wa 30 Mutarama 2021, Guverinoma y’u Rwanda yasabye ibisobanuro u Bwongereza, ivuga ko itumva impamvu y’uyu mwanzuro wo gukumira abaturutse mu Rwanda.

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment